Abagize Komite Nyobozi y’Akarere barahiriye Kuyobora Akarere ka Kirehe hanaba n’ihererekanyabubasha.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 22/11/2021, mu busitani bw’Akarere ka Kirehe habereye umuhango wo kurahira kw’abagize Komite Nyobozi y’Akarere nshya yatorewe kuyobora Akarere ka Kirehe,uyu muhango wakurikiranye n’ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi w’Akarere mushya watowe Bwana Rangira Bruno. Hakaba kandi hanakozwe ihererekanyabubasha hagati ya Biro Nyobozi y’inama Njyanama y’Akarere yacyuye igihe hamwe na Biro Nyobozi y’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yatowe. uyu muhango wakurikiranywe na Dr. BIZIMANA Jean Damascene Minisitiri wa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ndetse witabirwa n’abagize inama Njyanama
y’Akarere, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi b’Akarere ka Kirehe.
Bwana Rangira Bruno Umuyobozi watorewe kuyobora Akarere ka Kirehe mu ijambo rye yashimiye abaturage b’Akarere ka Kirehe hamwe n’abagize inama Njyanama y’Akarere baba abasoje inshingano zabo hamwe nabo bagiye gukomeza bafatanyije mu iterambere ry’Akarere uburyo bagiye gukomeza ubufatanye mu iterambere ry’Akarere
Muri rusange yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bafatanyije na Komisiyo y’amatora ndetse n’izindi nzego mu gutegura no gukurikirana imigendekere myiza y’amatora akaba yaragenze neza mu gihe babatoreraga kuyobora Akarere ka Kirehe.
Yakomeje yizeza abaturage kuzakorana neza mu rwego rw’itermbere ry’Akarere ka Kirehe,yashimiye ubuyobozi bw’igihugu buyobowe na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika Paul Kagame ku miyoborere myiza yo terambere ry’igihugu muri rusange.
Muzungu Gerald Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe yashimiye abaturage b’Akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi muri rusange n’inama Njyanama icyuye igihe bafatanije mu buyobozi bw’Akarere muri manda basoje,avuga ko inama zitandukanye mu iterambere ry’umuturage zikenewe zigihari.
Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango , Dr. BIZIMANA Jean Damascene Minisitiri wa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE),akaba n’imboni y’Akarere ka Kirehe yizeza abayobozi batowe kuzabagira inama mu rwego rw’iterambere ry’Akarere ka Kirehe,akaba yibukije gukomeza kwirinda icyorezo cya Koronavirusi no gukomeza kubikangurira abaturage bagakomeza ubwirinzi.
Komite Nyobozi nshya y'Akarere ka Kirehe gizwe n’Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno,umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere iterambere ry'imibereho myiza Mme Mukandayisenga Janvière.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 122 y’itegeko ngenga no 003/2021.01 ryo kuwa 09/10/2021 rihindura itegeko ngenga no 001/2019.01 ryo kuwa 29/07/2019 rigenga amatora, Manda y’abatorewe kujya mu nzego z’ibanze ni imyaka itanu (5).