ABAGIZE KOMITE NGENZUZI Y’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE BAKOZE UMWIHERERO WO GUSUZUMA RAPORO Y’IBARURAMARI
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 no kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kamena 2025, abagize Komite Ngenzuzi y’Inama Njyanama y’Akarere bakoze umwiherero w’iminsi ibiri wo gusuzuma raporo y’ibaruramari y’Akarere [Financial Report Review] y’igihembwe cya Kane 2024-2025.
Ni umwiherero wanatumiwemo abayobozi n’abakozi bafite aho bahurira n’imicungire n’imikoreshereze y’umutungo wa Leta, wasuzumiweho raporo y’ibaruramari y’Akarere y’igihembwe cya Kane 2024-2025, raporo y’ukwezi kwa Gicurasi 2025, Raporo y’imyinjirize y’imisoro mu Karere kugera mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Raporo y’imicungire y’amasoko yo mu karere kugeza mu kwezi kwa Gicurasi 2025, Raporo y’ubugenzuzi bw’Akarere y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta[OAG] umwaka wa 2023-2024 n’ibindi.
Perezida w’Inama Njyanama Prof. Dr. Kabera Callixte yasabye abafite aho bahuriye n'imicungire y'imari ya Leta gukorana umwete inshingano zabo hirindwa amakosa, no kubahiriza amategeko mu kazi kabo ka buri munsi.