Abagize inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe bari mu mwiherero w’iminsi itatu I Bugesera

Mu mwiherero w’abagize inama njyanama y’Akarere ka Kirehe kuva kuri uyu wa gatanu  tariki ya 13 Ukwakira 2017 ukazasozwa ku itariki 15/10/2017, abagize inama Njyanama bari kuganira kuri bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’Akarere, kugira ngo habeho gukomeza gusigasira ibyagezweho kandi abaturage bose basenyerere umugozi umwe mu rugamba rw’iterambere.

Afungura uyu mwiherero ku mugaragaro, Umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere Rwagasana Ernet yavuze ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho mu Karere ka Kirehe, ngo ariko ntawakwirengagiza ko hakiri na bimwe mu bibazo bishobora kuba inzitizi ku iterambere ry’umuturage bikaba bisaba kubyitaho kugira ngo biteze imbere Akarere.

Bwana Rwagasana  yagize ati”uyu ni umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bimwe na bimwe bibangamiye Akarere, ibibazo bishobora kuba bibangamiye abaturage duhagarariye birimo, ibibazo by’abana bata ishuri, ibibazo byo kunoza ubuhinzi bugahuzwa n’igihe tugezemo, hibazwa ngo ese uyu munsi ubuhinzi buhagaze bute.

Perezida w’inama Njyanama yavuze ko by’umwihariko, iki gihe bagiye kumara muri aka Karere ka Bugesera ahabera umwiherero, ari umwanya wo kwisuzuma no gukomeza kunoza imikorere n’imikoranire,kunoza ubuhinzi bugendanye n’igihe hibandwa ahanini ku mihindagurikire y’ikirere hagamijwe gukomeza guteza imbere imibereho y’abaturage,kwita ku nshingano zabo nk’abanjyanama ziganisha ahanini ku gukora ubuvugizi no gufasha komite Nyobozi y’Akarere kwesa imihigo.

Muri uyu mwiherero hakaba hari ugusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ibikorwa by’Akarere (DDP)gusuzuma  aho ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyakarambi  (Master Plan) rigeze,gusuzuma imishinga y’iterambere ry’Akarere mu gihe cy’imyaka irindwi (LED Strategy  2017-2024) hakabaho kandi Kuganira no gufata ingamba ku bibazo by’isuku mu karere n’inda ziterwa abana.

Guverineri w’Intara y’iburasirazuba Mufurukye Fred asura abagize inama Njyanama y’Akarere bari mu mwiherero mu Karere ka Bugesera yatangiye abashimira intambwe bateye mu mihigo y’umwaka wa 2016/2017,asaba ko bakomeza bajya imbere aho gusubira inyuma,akaba asaba ko Akarere kaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018,akaba avuga ko hakenewe kwita ku cyateza imbere umuturage mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ikindi ngo uyu mwiherero ni igihe kandi cyo kugena icyerecyezo kibereye ku baturage no kurushaho gufasha abaturage gutekereza ibikorwa byabateza imbere hashingiwe ku kubyaza umusaruro amahirwe ahari n’ibindi bikorwa byashorwamo imari mu Karere ka Kirehe.

Umuyobozi w’inama Njyanama yasabye ko uyu mwiherero wazaba umwanya mwiza wo kongera kandi kuganira ku mahirwe Akarere ka Kirehe gafite ndetse ayo mahirwe akaba yashingirwaho agakurura abashoramari.