Abagize inama Njyanama bitabiriye umuganda rusange mu murenge wa Kigina
Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Kirehe nk'urwego rwatowe n'abaturage ngo babahagararire ndetse banabakorere ubuvugizi, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 gashyantare 2018 bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare mu murenge wa Kigina mu Kagari ka Rugarama mu rwego rwo .
Aba bajyanama ubusanzwe batorewe mu Mirenge inyuranye igize aka Karere mu byiciro binyuranye bakaba barakoreye umuganda mu murenge wa Kigina mu rwego rwo gutunganya no kuzitira akayaga karimo abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.
Aba bajyanama bakoreye umuganda mu rugabano rw’umurenge wa Nyarubuye na Kigina mu butumwa bwe bw'Umunsi, Umuyobozi w'Akarere yashimiye aba bajyanama kuba bifuje ko baza gukorera Umuganda mu murenge wa Kigina mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bikaba ari ikimenyetso gifatika cy'ubufatanye nyakuri muri gahunda z'iterambere ry'umuturage. Umuyobozi w’Akarere Muzungu Gerald yavuze ko bazakomeza gushyira imbaraga muri gahunda y’ubufatanye.
Nyuma y'uyu muganda kandi abaturage bakoranye inama n'ubuyobozi bw'Akarere, hakirwa ndetse hanakemurwa ibibazo bagejeje ku buyobozi. Abaturage ba Kigina mu kagari ka Rugarama bakaba kandi betswe abo bifatanije mu muganda rusange bakomoka mu karere ka Kirehe batuye I Kigali n’ahandi, abaturage bakaba babyishimiye cyane.