ABAFITE AHO BAHURIRA N'IMITANGIRE YA SERIVISI MURI GAHUNDA YA "EJO HEZA" BAHUGUWE

Bamwe mu bitabiriye amahugurwa

Kuri Uyu wa Gatanu, ku biro by'Akarere, mu rwego rwo gukangurira abaturage kwitabira gahunda ya Ejo Heza, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste ari kumwe na Bwana Muganwa Stanley Umukozi wa RSSB/ mu ishami rya Ejo Heza yagiranye inama n'abakozi bashinzwe Ejo heza mu mirenge, aba Agent b'Irembo mu mirenge na Digital Ambassadors bahagarariye abandi, aho abayitabiriye bahuguwe ku buryo bwo kunoza serivisi zitangwa muri Ejo Heza.

Abayitabiriye bagejejweho intego za Ejo Heza, babibutsa gusaba abaturage kuzamura umuco wo kwizigamira mu banyarwanda guha buri munyarwanda n'umunyamahanga utuye mu Rwanda amahirwe yo guteganyiriza izabukuru,kuzamura ubukungu bw'igihugu no kurwanya ubukene.

Bwana Muganwa Stanley, umukozi mu rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) mu gashami ka Ejo Heza yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kwihutisha serivise baha abaturage, by’umwihariko kubashaka ubwizigame bwabo byabasabaga inzira ndende irimo no kujya ku murenge. Gusa kugeza ubu, bikazajya bikorerwa ku mu Agenti wa Irembo gusa.

Abitabiriye iyi nama serivise bavuga ko basobanukiwe byinshi bigiye gutuma banoza akazi kabo bakoraga, banatanga serivise nziza ku muturage ubagana.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Nzirabatinya Modeste yavuze ko abitabiriye aya mahugurwa nabo bakwiye kujya bakora ubukangurambaga kuri Ejo Heza, ndetse no kujya bakemura ibibazo abaturage bahura nabyo ku gihe ati: “Mukwiye kujya mukemura ibibazo byinshi abaturage bahura nabyo bitagombye ko ubuyobozi buza kubikemura, kubera ko abaturage babagana kenshi mugomba rero kuba mufite ubumenyi buhagije bwo kubafasha."