Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere biyemeje gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza
Kuri uyu wa 24/05/2022, ubuyobozi bw’Akarere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bagiranye ibiganiro mu rwego rwo gukemura ibibazo bibamiye imibereho myiza y’abaturage (Human security Issues) ni mu rwego rwo gufatanya n’Akarere gukemura ibibazo umuturage ahura nabyo birimo kumushakira aho kuba hameze no kubakira abatishoboye n’ibindi bikorwa
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno akaba yarashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere mu biganiro n’inama bagiranye mu rwego rwo gushakira ibisubizo birabmbye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Nelly Kandatwa ni umukozi w’umushinga Pro Femme Twese Hamwe, avuga ko gahunda zo gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye mu rwego rw’iterambere ryabo ko ntabwo zakorwa hatitawe ku muryango kuko ari yo soko y’ibikorwa byose,
Akaba avuga ko nk’abafatanyabikorwa guhuza imbaraga n’ubuyobozi bw’Akarere byongera imbaraga mu gukemura ibibazo abaturage bigakemurwa neza.