Abadepite basuye Akarere ka Kirehe bareba iyubahirizwa ry’itegeko rigenga umurimo.
Abadepite basuye Akarere ka Kirehe bareba iyubahirizwa ry’itegeko rigenga umurimo
Kuri uyu wa 23/05/2019 mu Karere ka Kirehe Abadepite bagize Komisiyo y'imibereho Myiza y'abaturage mu Nteko ishinga amategeko basuye Akarere ka Kirehe bareba aho Politiki yo guhanga imirimo mishya muri Kirehe igeze ishyirwa mu bikorwa bakaba bagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu Karere.
Hon.Depite Habineza Frank akaba na Visi Perezida wa Komisiyo y'imibereho Myiza y'abaturage mu Nteko ishinga amategeko yavuze ko bari mu Turere tumwe na tumwe tw'Igihugu, bakaba baje no mu Karere ka Kirehe mu rwego rwo kureba aho politiki yo guhanga imirimo mishya igeze ishyirwa mu bikorwa n'iyubahirizwa ry’Itegeko No.66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda
Aba badepite bakaba barasobanuye ko ari gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi (2017-2024) harimo kurushaho gufasha Abanyarwanda bari mu cyiciro cy'ubukene n'icy'ubukene bukabije gutera imbere no kwigira;Bakaba barakomeje bavuga ko ari ukumenya imikorere, imiterere n'imibereho by'abakozi bakora nta masezerano y'akazi abagenga,Kureba icyakorwa ngo buri cyiciro cy'Abanyarwanda gikore umurimo ushingiye ku masezerano y'akazi; Kumenya imibereho y'abakozi muri rusange; kumenya ingamba ziriho zo gukurikirana ko abize imyuga babona akazi. Kumenya niba abakora bafite amasezerano abagenga yubahirizwa nk'uko biteganywa n'amategeko,Kumenya imirimo yahanzwe muri gahunda ya Kora wigire iyo ariyo n'icyo iyo mirimo yamariye abaturage.
Kumenya ingamba ziriho zo guhangana n'ikibazo cy'imirimo mibi ikoreshwa abana no Kumenya uduce tw'Igihugu twiganjemo ikibazo cy'ikoreshwa ry'abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald akaba yashimye Abadepite umwanya bafata bakaza gusura abaturage bareba imibereho yabo ya buri munsi hamwe kandi bakomeza kugira inama ubuyobozi.
Nyuma y’inama aba badepite bakaba barasuye agakiriro nyuma bagirana ibiganiro n'abakozi ba Guest House iherereye mu murenge wa Kirehe.
Aba Badepite aribo Hon.Depite Habineza Frank,Hon.Depite Mussolini Eugene, Hon.Depite Mukamana Alphonsine,Hon.Depite Uwanyirigira Gloriose,Hon.Depite Uwanyirigira Marie Frolence basuye kandi umurenge wa Nasho aho bagiranye ikiganiro n'abakozi ba Company Urwagwa Ishema LTD yenga urwagwa Nyuma basoreza mu murenge wa Nyamugari ku mupaka wa Rusumo aho bahuye n'abagize Koperative y'Abashoferi batwara imizigo bibumbiye muri Koperative COCCAR ikorera ku mupaka wa Rusumo.