ABADEPITE BARI MU RUZINDUKO RW'AKAZI MU KARERE BAKORANYE UMUGANDA N'ABATUYE MU MURENGE WA MPANGA

Mu Murenge wa Mpanga, mu muganda usoza Gicurasi 2025

Itsinda ry'Abadepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda, rigizwe n'Abadepite batatu aribo Hon. Uwiringiyimana Philbert, Hon.Kayitesi Sarah, Hon.
Kanyange Phoebe ryifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage bo mu Murenge wa Mpanga mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2025.

Hirya no hino mu Gihugu kuva tariki 28 Gicurasi kuzagera tariki 04 Kamena 2025, Abadepite bari mu cyo gusura abaturage bareba imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze.

Mu muganda wabaye ku wa Gatandatu, tariki 31 Gicurasi, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ukungu Bwana Nzirabatinya Modeste ari kumwe n'inzego z'umutekano, n'iryo tsinda ry'Abadepite bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mpanga, Akagari ka Mpanga, mu Mudugudu wa Mpanga mu muganda rusange wibanze kugusiba ibyobo byacukuwemo laterite yo gushyira mu muhanda no kubaka amazu; mu rwego rwo kwita no kubungabunga ibidukikije.

Nyuma y'Umuganda Abadepite n'abayobozi bafashe umwanya wo kugeza ku baturage ubutumwa burimo ubw'ikigo gy'Igihugu cy'ubwiteganyirize-RSSB bujyanye no gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) bakoresheje ikoranabuhanga, no kubanza basuzuma ko bari muri Sisiteme Imibereho, Ikiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda cyakanguriraga abaturage kwimakaza gahunda ya Ndi umunyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura, irondabwoko, irondakarere, kwirinda kuba igikoresho cy'abashaka gusenya Igihugu.

Abatuye mu Murenge wa Mpanga kandi bagejejweho ubutumwa bubakangurira kwirinda no kurwanya amakimbirane mu muryango, basabwa kujya inama no  kwimakaza ikiganiro mu muryango, gukunda umurimo no kuwunoza, gukora bakivana mu bukene; no kwirinda ubusinzi.

Hakiriwe kandi ibibazo birakemurwa ibindi bihabwa umurongo. Nyuma itsinda ry'Abadepite rifata umwanya wo gusura ahatangirwa serivisi z'Irembo zihabwa abaturage ndetse rigirana ikiganiro n'ibyiciro bitandukanye by'inzego z'ubuyobozi ku mitangire ya Serivisi mu Murenge wa Mpanga.