ABADEPITE BARI MU RUZINDUKO MU KARERE BASUYE ABATURAGE BAGIRANA NABO IBIGANIRO
Muri iki Cyumweru guhera ku wa Mbere tariki 24 kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, mu Karere hakiriwe Itsinda ry'Abadepite batatu aribo Hon. Rutebuka Balinda(uyoboye iri tsinda), Hon. Wibabara Jennifer, na Hon. Kanamugire James basuye Akarere.
Baje muri gahunda y'Inteko Ishinga Amategeko aho bari gusura abaturage bagenzura ibikorwa by'iterambere ry'imijyi,imiturire n'imikoreshereze y'ubutaka bareba nuko bakomeza gushyigikira gahunda za Leta zigira uruhare mu iterambere rirambye.
Ku gicamunsi, cyo ku wa Mbere w'iki cyumweru Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yifatanyije n’iri tsinda ry’Abadepite riri mu Karere, aho basuye bakanagirana ibiganiro n’abaturage bo mu tugari twa Nyabikokora, Kirehe na Gahama mu Murenge wa Kirehe.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yashimiye abatuye Umurenge wa Kirehe uko baje kwakira Abadepite babasuye, abasaba gukurikiza ubutumwa bagezwaho bita ku kunoza imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka bakurikiza ibiteganywa n’igishushanyombonera; kugira ngo barusheho kugira iterambere mu miturire n’ibikorwaremezo.
Abadepite bagize umwanya uhagije wo kugeza ku baturage ubutumwa bwo kwita ku mikoreshereze myiza y’ubutaka banoza imiturire, kwita ku nshingano za kibyeyi zo kurera neza, kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya amakimbirane mu miryango; no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.
Abagize iri tsinda ry’Abadepite bari mu karere, bari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere bagize umwanya wo kumva ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage; ibyinshi bihabwa umurongo, ibikeneye ubuvugizi Abadepite bizeza abaturage ko bizakorerwa ubuvugizi bigakemurwa.