Abadepite bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga,ubutwererane n’umutekano basuye Kirehe
Kuri uyu wa 16/11/2017 abadepite bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga,ubutwererane n’umutekano basuye Akarere ka Kirehe,aho bareberaga hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije kurwanya ibiyobyabwenge,icuruzwa ry’abantu ,icuruza n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge hamwe n’ikoreshwa ry’imipaka mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Nsengiyumva Jean Damascene akaba yakiriye aba badepite aho bagiranye inama n’inzego zitandukanye zirimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ikora ku ruzi rw’akagera uko ari 7,akaba yagejeje ku badepite uko Akarere gahagaze aho yavuze ko hakunda kugaragara ibiyobyabwenge kubera ibyambu byinshi, biri ku bihugu duhana imbibi bitarwanya ibiyobyabwenge kandi ari naho bituruka,mu Karere ka Kirehe, habarurwa ibyambu 34, ari nabyo bikoreshwa n’abantu bambukira mu nzira zitemewe bakoresheje amato, by’umwihariko ari nayo nzira y’ibiyobyabwenge na forode.
Muri iyi nama kandi Abadepite bagejejweho imbogamizi ziterwa n’abantu bambukira mu nzira zitemewe, Impanuka zo mu mazi(kurohama) bambuka,Kuribwa n’Ingona,Kwambutsa inka mu buryo butemewe bajya kuragira muri parike,Ubujura bw’amatungo cyane inka zibwa mu Rwanda cyangwa Tanzania,abanyarwanda bajya kwica inyamaswa muri parike mu gihugu cya Tanzania (Guhiga), hari abafatwa bagakubitwa cyane abandi bagafungirwayo ,indwara z’Uburenge n’Igifuruto, akenshi ziterwa n’inka zambutswa rwihishwa zirwaye, bigatuma habaho karantine (Quarantine),abantu bambutsa ibiyobyabwenge n’izindi forode,abanyamahanga baza mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko bakoresheje ibyo byambu cyane Abarundi.
Nyuma yo gusura umupaka wa Rusumo hamwe n’icyambu cya Mitako kibarizwa mu murenge wa Nyamugari ,Abadepite bakaba bafashe umwanya wo kuganira n’abaturage batuye mu kagari ka Kiyanzi mu mudugudu wa Mitako ari naho iki cyambu kibarizwa bibutsa abaturage ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, babutsa gukora amarondo, no gukurikirana ku byambu bikunda gukoreshwa nk’inzira y’ibiyobyabwenge na forode ufashwe agashyikirizwa abashinzwe umutekano.
Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwibutsa abaturage gutanga amakuru ku gihe, mu gihe babonye cyangwa bakeka umuntu wese ukora ibyo bikorwa bafatanije n’amakoperative y’abarobyi ku byambu byose, kugirango bajye bafasha inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano gukumira abantu bose bambuka, abambutsa ibiyobyabwenge ndetse n’abakora magendu
Abadepite basuye Akarere ka Kirehe bakaba aribo Depite Mutimura Zeno,Depite Nyiramadirida Fortunée,Depite Rwigamba Fidele,Depite Mukobwa Justine.