Abadepite ba EALA bishimye serivise zitangirwa ku mupaka wa Rusumo
Abadepite b'Inteko Ishinga Amategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba (EALA) batangaje ko bishimiye ibyo umushinga serivise zitangirwa ku mupaka wa Rusumo,ni mu rugendo bakoreye ku mupaka wa Rusumo kuri uyu wa 22/02/2018 aho basuye umupaka wa Rusumo ku mpande z’ibihugu byombi.
Hon. Depite Muhia Wanjiku ukomoka mu gihugu cya Kenya yavuze ko nk’abadepite bagize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bishimiye serivise zitangirwa ku mipka ayombi haba ku ruhande rw’ Urwanda cyangwa se uruhande rwa Tanzaniya.
Ibi babitangaje nyuma y'urugendo bakoreye kuri uyu mupaka wa Rusumo aho basuye ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusumo biri gukorwa n’umushinga NELSAP ku mpande zombi
Umupaka uhuza u Rwanda na Tanzania (One Stop Border Post) mu Karere ka Kirehe ahazwi nko ku Rusumo Ubwo Abadepite b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) basuraga uyu mupaka, kuri uyu wa 22 Gashyantare 2018, bishimiye serivise zihatangirwa bavuga ko bakomereza aho ibitagenda neza bikaba byarushaho gukorwa mu buryo nyabwo.
Umupaka wa Rusumo unyurwaho n’abantu bagera ku 1800 ku munsi, hakaba hanyura imodoka zigera ku 174 ku munsi.