MENYA ABAYOBOZI BASHYA BATOREWE KUYOBORA AKARERE MURI MANDA NSHYA Y'IMYAKA ITANU
Mu karere kacu, ku wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2026 abagize Inama Njyanama y'Akarere barahiriye gutangira inshingano batorewe, ndetse inteko itora ihita itora Komite nyobozi y'Akarere izayobora Akarere muri manda nshya y'imyaka itanu, aho abatowe bagize Komite Nyobozi ari Bwana Rangira Bruno, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Nzirabatinya Modeste, Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu na Madame Umubyeyi Aimee Laetitia, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Ibikorwa byose byo muri uyu munsi byabereye mu nzu yihariye y'imikino n'imyidagaduro ya Kirehe Gymnasium, aho byabimburiwe n'igikorwa cy'uko Abagize Inama Njyanama y'Akarere bashya batowe barahiriye inshingano zo kuba Abajyanama. Indahiro zabo zakiriwe n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma.
Nyuma yo kurahira bahise bitoramo Biro y'Inama Njyanama igizwe na Perezida w'Inama Njyanama, Visi Perezida n'Umunyamabanga.
Abagize biro y'Inama Njyanama y’Akarere batowe ni: Prof. Dr.Callixte Kabera, Perezida w'Inama Njyanama, Dr. Deo Mutambuka, Visi Perezida na Mukeshimana Gloriose, Umunyamabanga.
Nyuma y'uko Abajyanama bagize Inama Njyanama y'Akarere bitoyemo biro y'Inama Njyanama, hakurikireho igikorwa cy’amatora ya Komite Nyobozi y'Akarere cyakozwe n'abagize inteko itora yari yiganjemo abaharagariye abaturage mu byiciro bitandukanye guhera mu tugari.
Komite Nyobozi y'Akarere ka Kirehe yatowe, igizwe na: Bwana Rangira Bruno, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Nzirabatinya Modeste, Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu, na Umubyeyi Aimee Laetitia, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Nyuma y'amatora, n'indahiro y'abayobozi bashya, hahise hakurikiraho ihererekanyabubasha aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, wari mu nshingano z’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Ndahiro Richard yahererekanyije ububasha n’Umuyobozi w’Akarere watowe Bwana Rangira Bruno, Umuhango wayobowe na Bwana Ruhagu Alexis, wari Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, wari mu nshingano z’Umuyobozi w’Akarere Bwana Ndahiro Richard, yavuze ko mu gihe kigera hafi ku kwezi yari amaze mu nshingano z’umuyobozi w’Akarere ibikorwa by’ubuyobozi n'imikorere byagenze neza, ashimira Abayobozi bashya batowe.
Umuyobozi w’Akarere watowe Bwana Rangira Bruno, yashimiye inteko itora yabagiriye icyizere, abizeza ko iyi manda batangiye y’imyaka itanu izarangwa no kwihuta mu iterambere kugira ngo icyerekezo cy’Igihugu kigerweho, gutega amatwi abaturage no kubakemurira ibibazo ndetse n’ubufatanye.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, watowe Bwana Prof. Dr. Callixte Kabera, yashimiye umusanzu wa Njyanama ishoje manda, ashimira Abajyanama bashya ku cyizere bagiriwe, abibutasa ko ari inshingano ikomeye cyane, isaba ubwitange, gukorera mu mucyo no guharanira ko buri cyemezo gifatwa kiba mu nyungu z’abaturage.
Intumwa ya Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Rugaju Alexis, yagize ati: “Dukeneye ko umuturage wa Kirehe ahabaho atekanye, afite imibereho myiza, afite iterambere ry’ubukungu, abagiye mu nshingano nshya bagomba gukomereza aho abo basimbuye bari bagejeje, gukomeza ibyagezweho".
Abagize Inama Njyanama y'Akarere ni Abajyanama 17.
Abo ni:
1. Ndungutse Jean Bosco: Uhagarariye urugaga rw'Abikorera [PSF] mu Karere Kirehe
2. Mukaneza Pelagie: Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore(CNF) mu Karere
3. Maranata Ombeni: Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko(NYC) mu Karere
4. Mutoni Esther: Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga(NCPD) mu karere
5. Uwimana Aurelie: Umujyanama muri 30% by'abagore
6. Uwera Gaudence: Umujyanama muri 30% by'abagore
7. Umurisa Joseline: Umujyanama muri 30% by'abagore
8. Uwera Frida: Umujyanama muri 30% by'abagore
9. Ingabire Marie Ange: Umujyanama muri 30% by'abagore
10. Rangira Bruno: Umujyanama rusange
11. Nzirabatinya Modeste: Umujyanama rusange
12. Mukeshimana Gloriose: Umujyanama rusange
13. Prof. Dr. Callixte Kabera: Umujyanama rusange
14. Umubyeyi Aimee Laetitia: Umujyanama rusange
15. Dr. Deo Mutambuka: Umujyanama rusange
16. Mukankuranga Liliose: Umujyanama rusange
17. Musabyimana Jean de la Croix: Umujyanama rusange