Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

INAMA NJYANAMA YAMURITSE IBIKORWA AKARERE KAGEZEHO MU MYAKA ITANU ISHIZE(2021-2026)

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence, ari kumwe n'abandi bayobozi yitabiriye igikorwa cyo kumurika ibikorwa Akarere ka Kirehe kagezeho mu myaka itanu ishize

Kuri uyu wa Kane, tariki 10 Nzeri 2026, Inama Njyanama y’Akarere yamuritse ibikorwa Akarere ka Kirehe kagezeho muri manda yayo y'imyaka itanu ishize (2021–2026), ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dusigasire ibyagezweho, twihute mu iterambere, umuturage ahore ku isonga.”

Ni igikorwa kitabiriwe n'abarimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence, Inzego z'umutekano zo ku rwego rw'Intara no mu Karere, Intumwa ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Abayobozi mu Karere n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira ikaze yahaye ikaze abitabiriye iki gikorwa

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kumurika ibyagezweho kandi hari byinshi byo kwishimira byagezweho mu nkingi zirimo ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza byazamuye imibereho myiza y’abaturage n'iterambere ryabo; ashimira abaturage n'abayobozi mu nzego zose ku bufatanye bwiza bagaragaje.

Perezida w’Inama Njyanama y'Akarere Prof. Dr. Callixte Kabera yagaragaje ibikorwa byinshi byakozwe muri iyi manda y'imyaka itanu y'Inama Njyanama kuva muri 2021-2026, ashimira ubufatanye bw’inzego zose z’Ubuyobozi n’abaturage, agaruka ku byakozwe bigamije guha umuturage ijambo n’uruhare mu bimukorerwa.

Mu byo yagaragaje byagezweho yavuzemo imishinga minini yo kuhira yubatswe ndetse imyinshi ikaba itanga umusaruro mu mirenge ya Mpanga, Musaza, Nasho n’indi ikiri kubakwa, imihanda ya kaburimbo mishya yubatswe n’iy’igitaka yatunganyijwe, ingo zifite amashanyarazi zavuye ku bihumbi 48 zigera ku ngo zisaga ibihumbi 72.

Yavuze kandi ku bikorwaremezo by’amazi meza byegerejwe abaturage byahinduye ubuzima, hanabaho kunoza isuku n’isukura mu ngo nyinshi, serivisi z’ubuvuzi zegerejwe abaturage ahavuguruwe inyubako zitandukanye mu Bitaro bya Kirehe, Maternite yubatswe mu kigo nderabuzima cya Musaza, n’amavuriro y’ibanze mashya 20 yubatswe muri iyi myaka itanu ishize.

Perezida w'Inama Njyamana yagaragaje kandi ko mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage inzu 276 nshya zubatswe. Hubatswe ibyumba by’amashuri bishya bisaga 130 muri imyaka itanu, hakorwa n'ibikorwa byo gutuza abaturage neza, kubaka no kuvugurura inyubako abaturage bahererwamo serivisi n'ibindi byinshi byazanye impinduka nziza mu baturage. Yavuze ko ibyo bukorwa byose byagezweho kubera ubufatanye bwiza bw'Ubuyobozi, abaturage n'abafatanyabikorwa mu byiciro bitandukanye.

Yagaragaje kandi ko habaye impinduka mu kuva mu bukene, aho abaturage b'Akarere ka Kirehe bari mu bukene bagabanyutse bava kuri 26% bagera kuri 14.2%.

Muri iki gikorwa, Bwana Kayigana Godfrey, Intumwa ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu(MINALOC), yashimiye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe ku bufatanye bagaragaje muri iyi myaka itanu ishize, n'ibikorwa bifatika Akarere kagezeho, agaragaza ko hakiri ibyo gukora mu kurushaho guteza imbere abaturage muri aka karere ahanini hazamurwa ibipimo by'imisoro n'amahoro, kwita ku burezi n'ubuhinzi; n'ibindi bitandukanye bihindura imibereho y'abaturage.

Umushyitsi Mukuru, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Bwana Rubingisa Pudence yashimiye Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe ku mikorere yabaranze mu kuzuza inshingano zabo n’ibikorwa bifatika Akarere kagezeho, ati:“Iterambere turaribona muri Kirehe, kandi ni byiza ko Inama Njyanama yibanze ku kuzamura umuturage.”

Yasabye Abayobozi gukomeza kwita ku iterambere ry’umuturage no kumuha uruhare mu bimukorerwa, guharanira kubaka umuryango ushoboye, utekanye, kandi ushingiye ku ndangagaciro. Avuga ko Kirehe ifite amahirwe menshi yo kubyazwa umusaruro; yizeza Ubuyobozi ubufatanye muri byose.

https://www.youtube.com/live/-CrJVNgAGag?t=112s