Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

I NYARUBUYE NI HO HAKOMOKA IMITAKO Y'IMIGONGO

Imitako y'Imigongo

Mu Murenge wa Nyarubuye, ni ho imitako y’Imigongo ikomoka, hari Koperative yitwa ‘Abakundamuco’ igizwe n’Abanyamuryango 10 bakora iyi mitako bagamije gusigasira umuco wo muri aka gace kahoze kitwa mu Gisaka cya Migongo; bakora iyi mitako kandi mu rwego rwo kwiteza imbere.

Umwe mu bashinze Koperative Abakundamuco witwa Nyirankabije Veneranda avuga ko bayitangije mu 1996 ibona ubuzimagatozi muri 2009, kandi biyemeje gushyigikira umuco bakora iyi mitako yaranze imiteguro yo mu nzu kuva kera; kwigisha urubyiruko gukora iyi mitako; no gushaka amasoko meza y’ibyo bakora.