Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATURAGE BARASHIMA KO BEGEREJWE IBIKORWAREMEZO NA SERIVISI Z'UBUVUZI

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima,kuva muri 2021 kugeza muri 2026 hirya no hino mu Karere hubatswe amavuriro y’ibanze 20 mashya, bituma amavuriro y’ibanze ava kuri 37(2021) agera kuri 57(2026), ku buryo kuri ubu mu tugari 60 tugize Akarere ka Kirehe, utugari dutatu gusa aritwo dutegereje kugezwamo amavuriro y'ibanze. Abaturage bashimira Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu bwagereje serivisi.

Abaturage bahamya ko kwegerezwa ibi bigo by’ubuvuzi hafi, byatumye boroherwa cyane no kubona serivisi zijyanye n’ubuzima.

Mahirweyimana Claire wo Mudugudu w’Akinzuki, mu Kagari ka Rubaya, Umurenge wa Mpanga, yagize ati: "Ndashimira Perezida wa Repubulika kubera ibyiza byinshi yadukoreye, yaduhaye iri vuriro hano hafi, kuva aho ntuye kugera hano ngenda iminota ibiri mu gihe mbere nagendaga nteze moto ibihumbi 3000Frw ngiye ku Kigo Nderabuzima cya Nasho, Nyabubare, kugerayo duhetse abana bikatugora ariko ubu hano iyo ugize ikibazo kuhagera ni ako kanya. Hano kuri Poste de Sante ya Rubaya iyo uri umubyeyi uje kubyara, uraza ukahabyarira neza nta kibazo umunsi umwe ejo ugatahana umwana nta kibazo. Serivisi duhererwa hano turayishimira.”

Mugenzi we witwa Dusabimana na we utuye mu Murenge wa Mpanga, ati: "Mbere twajyaga kwivuza kure bitugoye, ariko ubu icyiza cy’iri vuriro riratwakira ari umugore utwite, uje kubyara, iyo ufite igikomere baragupfuka, iyo ari Malariya urwaye bagafatira ibipimo, bakaguha imiti; rwose dushimira Ubuyobozi bwaba ubw’akarere n’ubw’Igihugu baduhaye amavuriro hafi, badukoreye imihanda no kugera nka hano kwa muganga biba byoroshye.”

Kugira ngo ibyo bikorwaremezo by'ubuvuzi byubakwe, ni imbaraga Ubuyobozi bw'Igihugu cyacu bwashyizemo binyuze mu mishinga itandukanye no kugena ingengo y'imari y'ibyo bikorwa, ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye b’Akarere haribo SFH, PIH, na Save The Children.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Prof.Dr. Callixte Kabera avuga ko ibyo byakozwe hagamijwe kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi no kugira inyubako zijyanye n’igihe.

By’umwihariko ku bijyanye n’ubwiyongere bw’amavuriro y’ibanze, yagize ati: “Ku mavuriro y’ibanze yo, muri iyi manda yo kuva muri 2021 kugeza muri 2025 twavuye ku mavuriro y’ibanze 37 tugera ku mavuriro y’ibanze 57, ubu turabura gusa utugari dutatu[kuko dufite utugari 60] kugira ngo postes de sante ariyo mavuriro y’ibanze tuyuzuze.”

Mu bindi byakozwe mu myaka itanu ishize harimo kwagura no kuvugurura Ibitaro bya Kirehe, no kubaka inzu y’ababyeyi(Maternite) mu Kigo Nderabuzima cya Musaza ubu itangirwamo serivisi. Kuri ubu kandi harimbanyije ibikorwa byo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye[Nyarubuye Medicalised Health Center] kizatanga serivisi zo ku rwego rw’ibitaro, aho ubu imirimo igeze hejuru ya 82%; n’imirimo yo kuvugurura zimwe mu nyubako z’Ibitaro bya Kirehe iri ku musozo.

Kugeza ubu mu Karere ka Kirehe habarurwa Ibitaro by'Akarere bya Kirehe, Ibigo Nderabuzima 19(birimo bibiri(2) biri mu nkambi y'impunzi ya Mahama) n'Amavuriro y'ibanze cyangwa Postes de Sante 57.