Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATURAGE BARASABWA KWIRINDA INZOGA ZITEMEWE NO GUTANGA AMAKURU KU HANTU HOSE ZABA ZIRI KUGIRA NGO ZICIKE BURUNDU

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya inzoga zitemewe zakuwe ku isoko zitujuje ubuziranenge, kuri uyu wa 11 Kanama 2026 mu Karere ka Kirehe  hakomeje ibikorwa byo kumena inzoga zose zakuwe ku isoko; Ubuyobozi butanga ubutumwa busaba abaturage kwirinda izo nzoga, no gutanga amakuru ku hantu hose zaba zikiri kugira ngo zikurweyo zicike burundu.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, aho Umuyobozi w'akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe n'Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akarere Bwana Ndahiro Richard, abagize inzego z'umutekano n'urubyiruko b'abakorerabushake bakoze igikorwa cyo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Umuyobozi w'akarere Bwana Rangira yavuze ko ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge byangiza ubuzima kandi ko bitemewe, asaba aho bakibifite n'aho bikigaragara kubitanga hakiri kare kuko uzafatwa abicuruza cyangwa abitanga azabihanirwa hakurikijwe amategeko abigenga.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yakomoje ku mpamvu imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu gukora ibishoboka byose kugira ngo izi nzoga zitemewe zicike burundu, ati: "Hari bamwe zari zarabase, abandi zibaviramo gusesagura umutungo, amakimbirane mu miryango. Umwanzuro wafashwe ni umwanzuro mwiza ko inzoga zitujuje ubuziranenge zihagarikwa noneho tukagira urubyiruko n’abaturage muri rusange bafite ubuzima buzira umuze; abaturage baharanira gukora kandi bafite imbaraga.