ABASENATERI BASUYE AKARERE MU RWEGO RWO KUREBA UBURYO ABATURAGE BAGERWAHO N’AMASHANYARAZI
Kuri uyu wa 28/07/2026 Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yakiriye itsinda ry'abasenateri bayobowe na Hon. Senateri Nsengiyumva Fulgence basuye akarere mu gikorwa cya Komisiyo ya Sena y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari cyo kugenzura ibikorwa bya Leta mu kwegereza abaturage amashanyarazi.
Abasenateri bafashe umwanya wo kugirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'Akarere, uhagarariye inama Njyanama y'Akarere, abahagarariye ikigo gishinzwe ingufu (REG), abakozi b'akarere bafite ibikorwaremezo n'amashanyarazi mu nshingano, abashinzwe ibidukikije, abafatanyabikorwa mu rwego rw'ingufu ndetse n'uhagarariye Urugaga rw'Abikorera (PSF).
Hon. Senateri Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko ari uruzinduko rugamije kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu kugeza amashanyarazi ku baturage, harebwa aho gahunda igeze, imbogamizi zikigaragara ndetse n'ingamba zafashwe kugira ngo intego z'Igihugu zo kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose zigerweho.
Abasenateri bagaragarijwe ishusho y'ikorwa ry'umushinga wo kugeza amashanyarazi ku baturage bo mu Karere aho hibanzwe ku igenamigambi ryo kwagura imiyoboro y'amashanyarazi, gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari no ku ngufu zisubira, by'umwihariko izikomoka ku mirasire y'izuba. Hanasuzumwe uruhare rw'abafatanyabikorwa n'abikorera mu gushyigikira iyi gahunda, ndetse n'imbogamizi zirimo ibura ry'amashanyarazi ahagije mu bice bimwe, gukenera kongera ibikorwaremezo no kwihutisha serivisi zigezwa ku baturage.
Abasenateri banasuye ibikorwa bitandukanye bifasha gusuzuma uko amashanyarazi akoreshwa mu guteza imbere imibereho y'abaturage n'iterambere ry'ubukungu, birimo ibikorwaremezo by'amashanyarazi n'ibigo bikoresha amashanyarazi mu gutanga serivisi.
Hon. Senateri Nsengiyumva Fulgence, wari uyoboye iri tsinda, yashimye intambwe imaze guterwa mu kugeza amashanyarazi ku baturage, anashimangira ko hakenewe gukomeza ubufatanye hagati ya Guverinoma, inzego z'ibanze n'abafatanyabikorwa kugira ngo intego ya Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose no ku bikorwa by'iterambere bitandukanye izagerweho mu gihe giteganyijwe.
Umuyobozi w’akarere Rangira Bruno yashimiye Sena ku ruhare rwayo mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta no gutanga inama zigamije kunoza serivisi zihabwa abaturage avuga ko nk’akarere bazakomeza gukorana bya hafi n'inzego zose bireba kugira ngo abaturage bose babone amashanyarazi yizewe kandi ahagije, nk'umusingi w'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.
Abasenateri basuye urugomero rw'amashanyarazi rwa Rusumo