|
Kirehe District is one of the seven Districts making up the Eastern Province.It is made up of twelve (12) administrative Sectors, 60 Cells and 612 Imidugudu or administrative villages.Kirehe District extends over a total area of 1,118.5 km2 with about 292,215 inhabitants.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative aricyo RCA Rwanda Cooperative Agency kuri uyu wa 05 Mata cyahaye ibigo by’imari iciritse imirenge SACCOs bibarizwa mu Karere ka Kirehe impano igizwe na mudasobwa 12 zo kwifashisha mu kazi ka buri munsi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe Bwana ZIKAMA Eric yashimye iyo nkunga ya RCA aboneraho gusaba abayobozi ba SACCOs n’aba Managers bazo kuzikoresha mu nyungu z’abanyamuryango. Yanabemereye ko Akarere kagiye kubaha amahugurwa mu minsi ya vuba kuri mudasobwa kugira ngo batazazangiza kubera ubumenyi budahagije.
Yababwiye ko bafite akazi katoroshye kuko umurenge SACCO uri muri politike ya Leta ibyo bigasaba kuwukorera n’imbaraga zose kandi bakaba basabwa kugarurira ikizere abaturage benshi bagifite ishusho mbi y’ibigo by’imari iciriritse byabanje kugira igihombo kubera imicungire mibi. Yabasabye gutanga serivise nziza no kugira ubunyangamugayo mu kazi kabo birinda ruswa.
Umukozi wa RCA ushinzwe uburezi n’amahugurwa mu mirenge SACCOs BIZIMANA Déogratias yavuze ko izo mudasobwa zifita agaciro k’ibihumbi 720 imwe ni ukuvuga hafi Miliyoni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda zose hammwe uko ari 12 kandi zikaba zifite na garantie y’umwaka.
Yagarutse ku kamaro k’izo mudasobwa avuga ko zizabafasha kubika neza umutungo wa SACCOs, guhanahana amakuru no gutanga raporo. Abashishikariza kwiyubakira, uwo mukozi wa RCA yabatangarije ko RCA ko ifite gahunda yo kwegera abarimu bakajya bahemberwa mu mirenge SACCOs kuko ariyo ibari hafi ariko iyo gahunda ikazatangirira ahari inyubako nziza kandi bwite za SACCOs ibyo bikazazamura umutungo wa SACCOs.

Kuri uyu wa 05 Mata 2012 kimwe n’ahandi hose mu gihugu mu Karere ka Kirehe habaye umuhango wo gusoza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe guteza imbere umugore n’umwana w’umukobwa, uwo muhango ku rwego rw’Akarere wabereye mu kagari ka Gahama gaherereye mu murenge wa Kirehe.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe Madame MUREKATETE Jacquelineyavuze ko umugore mwiza ari icyerekezo cy’umuryango n’icyerekezo cy’igihugu muri rusange.
Yashimiye abagore b’akagari ka Gahama bafatikanije n’abagabo babo bakora ibikorwa bitari bike bagamije kwiteza imbere muri uku kwezi . Yabatangarije ko babikesha ubuyobozi bwiza bubaha umurongo ngenderwaho. Uwo muyobozi yabibukije insanganyamatsiko yaranze uku kwezi: “Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu guteza imbere umuryango. Yababwiye ko iyo habaye ubufatanye hagati y’abashakanye biteza imbere umuryango bikawurinda n’amakimbirane yashoboraga kuhaboneka.
Yibukije abana b’abakobwa bari aho kwirinda ibibashuka bibaroha mu buraya abakangurira kwiga kuko bafite amahirwe menshi bakesha Leta y’u Rwanda. Ababyeyi nabo basabwe kongera uruhare bagira mu kwita ku bana babo kuko ari bo mizero y’ejo hazaza kandi ababyeyi bakaba ari indorerwamo z’abana bityo bakaba basabwa kwitwara neza baha abana urugero rwiza.
Uwo Muyobozi kandi yashoje ubutumwa bwe abasaba kwitabira icyunamo kizatangira kuri uyu wa 07 Mata abasobanurira uko gahunda iteye yongeraho ko ibiganiro bizajya bitangira sa munani kugeza sa kumi n’imwe.
Muri uwo muhango waranzwe n’imivugo n’indirimbo kandi imidugudu igize akagari ka Gahama yamuritse ibikorwa birimo ubuhinzi n’ubukorikori bigaragaza iterambere bamaze kwigezaho, abayobozi nabo bahaye abana bagera ku ijana amata hagamijwe kubarinda imirire mibi.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge kuri uyu wa 04 Mata 2012 yamurikiye bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu bumwe n’ubwiyunge zo mu gihugu cy’Afurika y’epfo, Ikigo cy’ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge na Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2010.
Madame MUKAYIRANGA Laurence akaba umukozi wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu gashami ko gukumira amakimbirane yagaragaje ko ibipimo byapimwe hifashishijwe inkingi 6 arizo: Imiyoborere,Umutekano wa muntu, Umwenegihugu n’ibiranga umuntu, gusobanukirwa amateka, ubutabera nzibacyuho n’imibanire.
Abari mu nama bamaze kugaragarizwa ko ubushakashatsi bwerekanye ko abanyarwanda 90% bafitiye ikizere inzego zo hejuru naho 84% bakaba bafitiye ikizere inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, bavuze ko bagiye kurushaho gusobanurira abaturage kugira ngo bagirire ikizere abayobozi bo ku nzego zose aho kumva ko ibibazo byabo bizakemukira ku nzego zo hejuru. Abayobozi b’inzego z’ibaznze nabo basabwe kwirinda amarangamutima kugira ngo abaturage babizere biyemeje kurushaho kuba indorerwamo y’abo bayobora.
Ubwo bushakashatsi bwerekanye kandi ko 99.1% by’abanyarwanda bemeza ko bakwibona nk’abanyarwanda aho kwibona nk’abahutu, abatutsi n’abatwa.
Muri iyo nama kandi baganiriye kuri raporo yasohotse mu 2011 yavuye mu biganiro nteguza by’amakimbirane hagamijwe gushishikariza inzego z’ubuyobozi gufata ingamba zo kurwanya amakimbirane. Muri iyo raporo hagaragaye ko ibibazo byinshi by’abanyarwanda bishingiye ku makimbirane y’ubutaka, kutishimira ibyiciro by’ubudehe n’imanza z’imitungo.
UWITONZE Sylvestre akaba ari umukozi wungirije ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kirehe yashimangiye ko ibibazo bimugeraho bishingiye ku butaka bikaba biri kukigereranyo cya 75%.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame MUREKATETE Jacqueline yabwiye abari mu nama ko bafite inshingano zo gukundisha abaturage igihugu cyabo, avuga ko icyegeranyo bamurikiwe kizatuma bashyira imbaraga hamwe kugira ngo jenoside ntizongere kubaho ukundi birusheho gutuma urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda rugerwaho 100%.

Inama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Kirehe yateranye kuri uyu wa 03 Mata 2012 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ikaba yari iteranije inzego zitandukanye z’ubuyobozi nk’ingabo na polisi, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari tugize Akarere ka Kirehe.
Kurebera hamwe aho gahunda yo gutegura icyunamo igeze, uko umutekano wifashe, gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage, ubwitabire mu bwisungane mu kwivuza no kurebera hamwe ni zimwe mu ngingo nyamukuru zaganiriweho muri iyo nama.
Ubwo bavugaga kuri gahunda yo kwitegura icyunamo, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatturrage mu Karere ka Kirehe Madame MUREKATETE Jacqueline yavuze ko hari gahunda y’urugendo rwo kwamagana Jenoside yakorewe abatutsi n’ibiganiro bizatangwa mu mirenge bikazajya bitangira sa munani kugeza sakumi n’imwe hakaba hari n’imibiri 13 yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro ku wa 14 Mata.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yasabye abari mu nama gushishikariza abaturage kuzitabira gahunda y’icyunamo naho abanyamadini abasaba kutazarenza samoya bakiri mu gitaramo cya pasika kizaba ku wa 07 Mata anashishikariza ibigo bya Leta n’abikorera gutegura gahunda yo kwibuka abakozi bakoze muri ibyo bigo bakaba barazize jenoside yakorewe abatutsi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere UWITONZE Sylvestre yavuze ko kunywa ibiyobyabwenge n’ubusinzi aribyo biza ku mwanya wa mbere mu guteza urugomo n’ubwumvikane bucye mu miryango. Ni muri urwo rwego abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari basabwe gukaza gahunda y’irondo barebeye ku kagari ka Muhamba ko mu murenge wa Gahara ko gafite amatelefoni y’imidugudu yose bikaborohera gutanga amakuru mu gihe habonetse ikibazo bari ku irondo.
Abari mu nama basabwe gukemura ibibazo by’abaturage bifashishije amabwiriza ya Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu kandi berekwa ko inzira nyayo izatuma abaturage bareka gusiragira ku karere ari guhanahana amakuru ku gihe hagati y’abo ku mudugudu, akagari, umurenge n’akarere bagakorera hamwe nk’ikipe. Akarere kiyemeje ko buri wa gatatu na buri wa kane kazajya kohereza ikipe y’abakozi mu mirenge kugira ngo bafatikanye gukemura ibibazo by’abaturage.
Ubwisungane mu kwivuza buri ku kigereranyo cya 92% bakaba bafashe ingamba zo kwihatira kwaka umusanzu kugirango nibura mu kwezi kwa kamena buzabe bugeze kuri 60%. Muri iyo nama kandi abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari 2 aritwo Murehe yo muri Gahara na Kankombwa yo muri Mpanga bahagariswe by’agateganyo ku mirimo yabo kubera gutinza umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bawukoresha mu nyungu zabo bwite.

MTN Rwanda kuri uyu wa 29/03 2012 yahaye ikigo cy’amashuri cya Rusumo high school mudasobwa 36 hamwe na interineti y’igihe kigera ku mwaka.
MURAYIRE Protais umuyobozi w’akarere ka Kirehe yashimiye igikorwa MTN Rwanda yakoze cyo gutanga mudasobwa 36 hamwe na interineti y’umwaka ku kigo cy’amashuri cya High School avuga ko bizafasha abarimu n’abanyeshuri gukora ubushakashatsi abasaba kuyikoresha neza no kuyibyaza umusaruro, ibi umuyobozi w’Akarere akaba abona bizagerwaho vuba kubera ko hageze umuriro w’amashanyarazi yakomeje asaba abayobozi ba MTN Rwanda kureba uko bazongera ubushobozi bwa MTN mu murenge wa Mpanga bakaba bahashinga umunara kuko kugeza ubu hari agace katagira network ya MTN.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cy’amashuri cya Rusumo High School RUTIMIRWA Fréderic yatangaje ko bishimiye kuko iyo mpano izagirira akamaro abanyeshuri n’abarimu muri rusange kuko ngo ubundi bajyaga gushaka interineti hanze none ubu bayibonye hafi, yakomeje avuga ko izabafasha mu bushakashatsi butandukanye aho uretse no gufasha abarimu n’abanyeshuri ba High School avuga bizafasha n’abaturiye iki kigo hamwe n’abandi bayobozi b’ibigo begeranye batarabona interineti bikaba bizabafasha mu myigire n’imyigishirize.
Umuyobozi wungirije wa MTN Foundation MUKARUBEGA Zulfat yabasabye gukoresha neza iyo mpano bahawe ababwira ko bayizanye kuri iki kigo kuko babonaga ko gifite ibyo kirusha ibindi muri aka karere ka Kirehe yakomeje avuga ko igikorwa cyo gutanga mudasobwa mu bigo by’amashuri gikomeje asaba abanyeshuri kujya bazikoresha mu bushakashatsi aho kuzikoresha ibindi bitarimo bishakiye
Rusumo High School ifite abanyeshuri 1125 barimo abakobwa 546 n’abahungu 579 n’abarimu 36 kikagira n’amashami 6.

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2012, Komite ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’uburinganire ikorera muri Gender Monitoring Office yahuriye ku kicaro cy’ akarere ka Kirehe baganira ku ngamba zo guteza imbere umugore ukora umwuga w’umuhinzi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame MUREKATETE Jacqueline yavuze ko intego ya komite yabo ari kuzamura imyumvire y’umunyarwanda by’umwihariko iy’umugore bamukangurira kwivana mu bukene, yaboneyeho gutangaza ko iyo umugore ateye imbere bizamura n’umuryango muri rusange.
Bwana RUTABAGAYA Eugene, Umuyobozi w’Umushinga ushinzwe guteza imbere uburinganire mu buhinzi ukorera muri GMO (Gender Monitoring Office) wari umushyitsi mukuru yavuze ko umushinga wishimira ko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu makoperative kuko kugeza ubu mu makoperative 15 , ihame ry’uburinganire rigeze ku kigereranyo cya 38% ariko ubu bakaba bahize ko bazagera kuri 50% ry’abagore bari mu makoperative no mu nzego zifata ibyemezo muri ayo makoperative.
Hagamijwe gushimangira ihame ry’uburinganire Bwana RUTABAGAYA yavuze ko umushinga ufite gahunda yo guhugura abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge ya Kirehe kugira ngo bumve uruhare rw’uburinganire mu iterambere ry’abagore bakora umwuga w’ubuhinzi babone kubisobanurira abo bayobora cyane ko abagore benshi bakora umwuga w’ubuhinzi.
Muri iyo nama hifujwe ko aho bishoboka ba Rwiyemezamirimo bajya bagaragaza umubare w’abagore bazahabwa akazi kugira ngo batibagirana kandi abafatanyabikorwa b’Akarere bazigishwa mu minsi ya vuba kuri iyo gahunda yo guteza imbere abagore. Wabaye n’umwanya wo kwishimira ko mu mihigo y’Akarere hagaragaramo ihame ry’uburinganire bakaba basabwe kurushaho kubishyiramo imbaraga aho bitari.
Abari bitabiriye inama bavuze ko bagiye kurushaho gukangurira abagore kwitabira inguzanyo no gushyiraho amashuri y’abahinzi mu murima azabafasha guhinga bya kijyambere kugira ngo bivane mu bukene.
Umushinga ushinzwe guteza imbere uburinganire mu buhinzi ukorera muri GMO (Gender Monitoring Office) ubarizwa mu turere tubiri ari two Kirehe na Nyaruguru.

Kuri uyu wa 28 Werurwe mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Kirehe habereye inama isanzwe yahuje Inama Njyanama y’Akarere, abari mu nama baganiriye ku mihigo y’Akarere n’aho igeze ihigurwa, basuzumiye hamwe ibaruwa ya polisi y’igihugu yandikiwe akarere banagezwaho incamake ya raporo za komisiyo z’Inama Njyanama.
Bwana RWAGASANA Ernest akaba na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yabwiye abajyanama ko batagomba kuguma mu biro ahubwo ko basabwa kwegera abaturage kugira ngo bamenye ibibazo bahura nabyo bakabigeza ku nzego zishinzwe kubikemura , yyagize ati:”Ntiwaba umujyanama utazi ishusho y’ibibazo byy’abaturage”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yavuze ko muri rusange ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo rigeze ku kigereranyo cya 77%, yavuze ku mihigo ikigaragaramo imbogamizi kugira ngo Njyanama itange ibitekerezo ku bibazo byatumye itihuta, muri iyo harimo umuhigo wo gutera ibiti by’imbuto ariko hakaba harabonetse bike niyo mpamvu akarere kafashe ingamba zo guhumbika umurama mu kwezi kwa kamena zikazaba zimaze gukura ziterwa.
Ubwo Njyanama yavugaga ku muhigo ujyanye n’ireme ry’uburezi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame MUREKATETE Jacqueline akaba n’umwe mu bajyanama yavuze ko hari imbogamizi zo kubona abarezi bahagije mu byumba by’amashuri ariko hakaba hasabwa ubufatanye bwa buri wese nk’uko inama y’uburezi n’iy’umutekano ziheruka zabiganiriyeho.
Kubera mikoranire myiza ya polisi n’Akarere, inama Njyanama imaze gusuzuma ibaruwa yandikiwe Akarere, polisi isaba ubutaka bwo kubakamo inyubako yayo igezweho, Njyanama yemeje ko harebwa agaciro nyako k’aho hantu hanyuma polisi igatanga ingurane nyayo, akarere ntigahombe.
Mu tuntu n’utundi abajyanama bavuze kuri gahunda yo gutegura neza icyunamo kizatangira ku wa 07 Mata. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ibiganiro bizabera mu midugudu avuga ko hamaze kuboneka imibiri 13 izashyingurwa ku wa 14 Mata mu rwibutso rwa Nyarubuye.

Bamwe mu bakozi bo mu karere ka Kirehe barimo abashinzwe imibereho myiza abahagarariye ibuka n’abahagarariye abapfakazi hamwe n’abashinzwe abinjira n’abasohoka, abahagarariye inzego z’urubyiruko abahagarariye AVEGA mu karere ka Kirehe, kuri uyu wa 22/03 bakoze igikorwa cyo gusukura urwibutso rw’abatutsi bazize jenoside yo muri mata 1994 ruri mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa Ngara.
Uru rwibutso ruherereye mu gihugu cya Tanzaniya ahitwa mu mudugudu wa Nyakahanga, akagari ka Rusumo mu murenge wa Rusumo akarere ka Ngara mu ntara ya Kagera, aha hakaba harashyinguwe abantu bagera kuri 917 barimo abana, abagore n’abagabo, imibiri yabo yavanywe mu mugezi w’Akagera mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, iyo mibiri ikaba yarakuwemo n’abakozi b’umushinga wa gikirisitu wita ku mpunzi muri Tanganyika Christian refugee service Lutheran word federation Ngara, aho nk’uko Dauson Kadende umukuru wa Kijiji cha Rusumo twagereranya n’akagari mu Rwanda abitangaza.
Umuyobozi wa komisiyo yo kurwanya jenoside mu karere ka Ngoma na Kirehe GASENGAYIRE Claudine nyuma yo gusukura uru rwibutyo akaba yavuze ko ashimira abayobozi batandukanye baje kuhakora isuku, yaboneyeho gusaba ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe kuhakorera isuku ku buryo buhoraho bakaba bashaka uburyo bafata nk’umutanzaniya akajya ahitaho by’umwihariko bityo agahembwa.
HABINEZA Didas umukozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko bagiye gushaka uko bajya bita kuri uru rwibutso bakajya baza kuhakora isuku byibura incuro imwe mu gihembwe, akaba anavuga ko ibikorerwa ku zindi nzibutso byakabaye byiza bikorewe no kuri uru rwibutso.
Dauson Kadende ni umuyobozi w’akagari ka Rusumo aho mu gihugu cya Tanzaniya yavuze ko bafashe gahunda yo gushyingura aba bantu kubera ko imibiri yabo babaga bayitoye mu Kagera akaba avuga ko mbere bahakoraga babifashijwemo n’umushinga witwaga usitawi wa jamii ufatanije n’igihugu cya Tanzaniya ariko ko ubu byarahagaze.

Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 20 Werurwe hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’igihingwa cy’ikawa ikaba yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abayobozi b’amakoperative y’ikawa n’abafatanyabikorwa babo aribo BRD: Banki y’amajyambere y’u Rwanda, BPR: Banki y’Abaturage y’ u Rwanda, SNV, n’abandi.
Umuyobozi wa Tusk Force Kirehe akaba n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu Karere ka Kirehe Bwana TIHABYONA Jean de Dieu yatangaje ko hafashwe ingamba zo kongera umusaruro n’ubwiza bwa kawa, kugeza ubu CoffeeTusk Force Kirehe ikaba iterana buri gihembwe kugira ngo irebe uko igihingwa cya kawa gihagaze.
Umuyobozi wa Tusk Force Kirehe yasabye amakoperative ya kawa kunoza umusaruro kugira ngo akarere ka Kirehe kajye mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye na kawa.
Kongera ubuso hibandwa ku guhuza ubutaka kuko byoroha gukurikirana imikurire ya kawa, kungera umusaruro uva ku giti, gufumbira no gukorera kawa, kurwanya ibyonnyi n’indwara no gushaka aho batunganyiriza umusaruro bongera inganda zo kunganira izisanzwe ni zimwe mu ngamba zaganiriweho zafasha abahinzi ba kawa kwiteza imbere.
Agaruka kuri politike yo guteza imbere igihingwa cya kawa no kunoza imisarurire n’imitunganyirize yacyo, umugenzuzi wa NAEB ( Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iibihingwa byoherezwa mu mahanga) mu ntara y’ Iburasirazuba Protais HAKIZIMANA yerekanye ko ikawa ifite akamaro kanini mu iterambere ry’umunyarwanda kuko kuri buri giti hava nibura hagati y’ibiro bitatu na bine buri uko kawa yeze.
Hagati ya Nzeri- Ukuboza 2012 mu Rwanda hose barateganya gutera ibiti bya kawa bigera kuri Miliyoni 28 muri byo hafi Miliyoni 5 zizaterwa mu Karere ka Kirehe konyine. Abayobozi b’amakoperative bakaba basabwe kuzitabira gutera izo kawa no kuuzitaho kugeza zitanze umusaruro zitezweho kuko aribo bazisabiye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, ubw’imirenge n’abafatanyabikorwa b’Akarere bamurikiwe ibyavuye mu bushakashatsi bwa gatatu bwakozwe ku mibereho y’abaturage mu Rwanda ari byo bita: EICV3 (3ème Enquête Intégrale sur les Conditions de Vie) bafata ingamba zihamye zo kwivana mu bukene ku buryo burushijeho.
Umuyobozi w’Akarere Bwana MURAYIRE Protais yavuze ko amashanyarazi ari inzira y’iterambere akaba ariyo mpamvu hari gahunda yo kuyageza mu mirenge yose vuba bikazabafasha kwihangira imirimo itandukanye n’iy’ubuhinzi n’ubworozi. Akarere, imirenge n’abafatanyabikorwa b’Akarere biyemeje gushyigikira abaturage mu mishinga yabo hakibandwa cyane cyane ku mahirwe ahari kandi bakoroherezwa kubona inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse.
Abari mu nama biyemeje guhindura imyumvire y’abaturage babakangurira kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose bagaragaje ibimenyetso by’uburwayi aho kubanza kujya mu baganga ba gihanga badafite ibyangomwa bitangwa na Ministeri y’ubuzima bibemerera kuvura
Ubwo bagarukaga ku kibazo cyo kuboneza urubyaro, basanze ahanini ubuharike n’imyumvire ikiri hasi ari zimwe mu mbogamizi zituma iyo gahunda itubahirizwa, abagabo basabwe kugira iki kibazo icyabo birinda ubusinzi kuko butuma umuntu akora ibyo atapanze harimo no kubyara. Ku rubyiruko rubyara rutabiteganije, abayobozi bahamagariwe kurukangurira kugira imyitwarire myiza no kubahiriza indangagaciro ziranga umunyarwanda bakanongerera ubushobozi amatsinda yo kurwanya SIDA n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Abari mu nama kandi bavuze ko kwiga ari uburenganzira bw’abana bakaba biyemeje kongera imbaraga muri gahunda yo gusubiza abana mu ishuri bakoreshwaga n’amashyirahamwe cyangwa abantu ku giti cyabo, abo nabo bagafatirwa ibihano bibakwiriye.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko udashobora kugera ku majyambere hanyuma ngo usubire inyuma, yashishikarije abayobozi kubumbatira ibyiza bamaze kugeraho birinda icyo ari cyo cyose cyabasubiza inyuma.
Abari mu nama biyemeje kurushaho kwigisha abaturage babinyujije mu bitangazamakuru bitandukanye, ibiganiro n’inama bakaba bashyizeho amatsinda y’uburezi, ubuzima, iry’ubuhinzi n’ubworozi n’iry’ibikorwa remezo agamije kwihutisha iterambere no kurandura ubukene mu Karere.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abashinzwe irangamimerere n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge igize akarere ka Kirehe kuri uyu wa 12 Werurwe bahuriye ku kicaro cy’Akarere barebera hamwe uko bateza akarere imbere bakemura ibibazo by’abaturage neza kandi ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere Bwana MURAYIRE Protais yibukije abari bitabiriye inama ko inshingano nyamukuru yabo ari gukemura ibibazo by’abaturage bashingiye ku mategeko kandi bakirinda kurangwa n’amarangamutima ahubwo bagakoresha ukuri, yavuze ko batagomba kwibagirwa inyungu z’abaturage bakora ibyo bishakiye.
Zimwe mu mpamvu bagaragaje zituma ibibazo bidakemuka vuba ni imyumvire ya bamwe mu baturage batekereza ko ibibazo byabo bigomba gukemukira ku nzego zo hejuru, abayobozi bakaba basabwe kugira uruhare mu guhindura bene iyo imyumvire. Ikindi kibazo cyagaragaye ni imikorere y’abunzi b’utugari igongana n’iy’abajyana mu by’amategeko, aha bakaba basabwa kuzuzanya mu nshingano zabo aho kugongana igihe hakemurwa ibibazo by’abaturage.
Ubwo baganiraga ku igurishwa ry’umururo, abagize amakoperative batangaje ko bafashe inguzanyo mu bigo by’imari biciriritse (IMIRENGE SACCO) bakaba bagura umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo kuko gusarura byarangiye.
Ku kibazo cy’amakoperative atarabona amafaranga yo kugura imyaka, umwe mu bashoramari wari witabiriye inama yemereye abari bayitabiriye ko agiye kuba atanze miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha amakoperative gutangira kugura imyaka.
Mu rwego rwo kwirinda abamamyi, hemejwe ko umucuruzi wese uzajya agura imyaka agomba kuyigurira ahantu hemejwe( Site) no ku munsi uzwi wemejwe n’ubuyobozi bwa Koperative kandi ku giciro ahawe hagakurwaho amafanga yaguzwe ifumbire akishyurwa.
Abari mu nama kandi basabwe kurushaho gutanga service nziza ku babagana bose babakemurira ibibazo banaharanira iterambere ry’umuturage babereye umuyobozi.

Ku wa 08 Werurwe 2012 mu murenge wa Musaza uherereye mu karere ka Kirehe, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yavuze ko amajyambere atagerwaho, umugore adashyigikiwe ahabwa ubushobozi nk’inkingi ikomeye y’umuryango.
Muri uyu mwaka wa 2012, insanganyamatsiko iragira iti: “Turusheho kubaka ubushobozi bw’umugore n’umukobwa mu guteza imbere umuryango”.Hari ibikorwa by’ingenzi bizakorwa mu kwezi kwahariwe umugore guhera 08/03- 05/04/2012.
Icyumweru cya mbere cyahariwe kurwanya imirire mibi akaba ari nayo mpamvu muri gahunda yo kurwanya indwara zikomoka ku mirire mibi impuguke mu by’ubuhinzi mu murenge wa Musaza yasobanuriye abari bitabiriye ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore imikoreshereze y’akarima k’igikoni n’uko bahinga imboga, abayobozi nabo bahaye abana amata,hatangwa ikiganiro ku ndyo yuzuye n’akamaro ifitiye umubiri w’umuntu, baboneraho n’umwanya wo kuvuga ko mu biribwa habamo ibyiciro bitatu aribyo: ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga.
Umushyitsi mukuru muri ibyo birori akaba umudepite mu nteko ishinga amategeko Madame NYIRAHIRWA Véneranda yavuze ko ibanga nyamukuru ryo kwiteza imbere ku bagore, ari ukwibumbira mu makoperative abyara inyungu, yabasabye kugira uruhare rugaragara mu kubaka umuryango nyarwanda baharanira impinduka ziganisha ku iterambere.
Mu buhamya bwe, umukecuru w’imyaka 60 NYIRABUKE Marguerite yatangaje ko nawe yageze ku iterambere abifashijwe na gahunda ya Gira inka munyarwanda, mbere yari umukene asabiriza ariko ubu amerewe neza arashimira Prezida wa Repubulika wamuhaye inka.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ari ngombwa kubaka umugore mu burezi n’ubukungu kugira ngo umuryango ubashe kwiteza imbere, yagaragaje ko mu Karere ka Kirehe abagore bagera kuri 46% bari mu nzego z’ibanze cyane cyane muri za Njyanama. Abagore bibumbiye mu matsinda abafasha kungurana ibitekerezo bakanahurira mu tugoroba tw’ababyeyi bakagirana inama.
Ibindi bikorwa biteganijwe muri uku kwezi kwhariwe umugore ni: Guteza imbere umugore mu by’ubukungu, guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa no kurebera hamwe umugore n’imiyoborere myiza.

Abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi bakorera mu karere ka Kirehe, intumwa ya Ministere y’ubuhinzi n’ubworozi( MINAGRI) n’uhagarariye kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi( RAB: Rwanda Agriculture Board) bashyizeho amahuriro y’ubuhinzi kuri uyu wa 07 Werurwe ku kicaro cy’Akarere ka Kirehe kugira ngo bateze imbere abahinzi.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bwana TIHABYONA Jean de Dieu yashishikarije abayobozi b’amakoperative kwibumbira mu mahuriro kugira ngo begeranye imbaraga, yababwiye ko udashobora kujya mu ihuriro nta nyungu ubonamo, yagize ati:” ujyamo kuko ubona hari inyungu kurusha uko wari umerewe mbere”. Yavuze ko ihuriro rizabafasha gukemura ibibazo no gushaka ibisubizo by’abahinzi. Ihuriro rizajya rihinga rizi ko rifite isoko kuko rizaba rigizwe n’abafatanyabikorwa benshi bitume rikorera mu nyungu z’abarigize.
Bwana Dusengemungu Léonidas, ushinzwe amahuriro muri MINAGRI yababwiye ko badashobora gukora badafatikanije n’ubuyobozi, kuko ihuriro ridashobora kujyaho ubuyobozi butabizi. Ni muri urwo rwego yababwiye bamwe mu bagize ihuriro ry’ubuhinzi: abahinzi, abatubuzi b’imbuto, abaguzi b’imyaka,abashakashatsi ku yamamazabuhinzi,abanyamakuru , inzego z’ibanze n’abandi.
Abari bitabiriye ibiganiro bavuze ko ikigori gifitiye abaturage akamaro kurusha ibindi bihingwa, biyemeza guhera ku ihuriro ry’abahinzi b’ibigori n’ibindi bihingwa bitewe n’akamaro bifitiye abaturage n’uko byatoranijwe guhingwa mu Karere.Bahise biyemeza gushyiraho ihuriro ry’abahinzi b’ibigori, iry’abahinzi b’urutoki, ibishyimbo,umuceri,ikawa n’inanasi.

Ku kicaro cy’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 05 habereye inama yahuje abayobozi b’imirenge SACCO, abashinzwe ubuhinzi mu mirenge n’abahagarariye ibigo by’imari bikorera mu Karere kugira ngo barusheho gukangurira abaturage kwitabira no gukoresha neza inguzanyo kuko bibateza imbere.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Bwana TIHABYONA Jean de Dieu yabwiye abayobozi b’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Kirehe gufata ingamba zo gukorana n’ubuyobozi bwa Leta kugirango abaturage bambura amabanki n’abatishyura ku gihe bagirwe inama kandi umutungo wanyerejwe n’ibigo by’imari mu gihe cyahise ugaruzwe.
Yasabye abayobozi b’imirenge SACCO kudategereza ubuyobozi bwa Leta ahubwo bo ubwabo bagafata iyambere bagakangurira abaturage kwitabira imirenge SACCO bakababwira n’imikorere yayo mu manama atandukanye kuko ari inshingano zabo guha amakuru abaturage ku gihe.
Ubwo yavugaga ku ntumbero nyamukuru ya Access to Finance Forum,Umuyobozi w’akarere wungirije yavuze ko nibura muri 2017, ubwitabire bwo kuzigama bwaba bugeze kuri 80% buvuye kuri 21%.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe Bwana ZIKAMA Eric yibukije abayobozi b’imirenge SACCO basanzwe bahembwa na Banki Nkuru y’ u Rwanda (BNR) gukora bizigamira kuko hari igihe BNR izabacutsa. Yabasabye gutanga service nziza cyane cyane ku birebana n’inguzanyo, yabwiye abari mu nama ko inguzanyo itagurwa ahubwo ko ari uburenganzira bw’umukiriya igihe yujuje ibyo asabwa byose ngo ahabwe inguzanyo.
Ibibazo abari mu nama bahurijeho bikunze kugaragara mu bigo by’imari biciriritse ni inguzanyo zitinda kwishyurwa, ibigo by’imari byahombye hambere n’imishinga imwe n’imwe iba idakozwe neza.
Abayobozi b’imirenge SACCO bafatikanije na Forum bakaba biyemeje kwegera abaturage mu mirenge bitarenze uku kwezi bakabasobanurira kandi bakabamara impungenge babigaragariza muri service nziza batanga.

Kuri uyu wa 28 Gashyantare ku kicaro cy’Akarere ka Kirehe, habaye inama y’uburezi,Umuyobozi w’akarere Bwana MURAYIRE Protais asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gufata ibyemezo bihamye bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri badashobora kwesa imihigo biyemeje yo gutanga ubumenyi abana bagatsinda ko bakwemera bagasimbuzwa hagakomeza abandi bafite amaraso mashya, yatangaje ko adashobora kwemera gukomeza kuba umuyobozi w’ikipe itsindwa.
Abari muri iyo nama bavuze ku bibazo bimwe na bimwe bidindiza uburezi mu karere harimo ko bamwe mu barezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bata akazi bakagenda nta mpushya bafite, abana batwara inda bakiri mu ishuri,isuku nke ku bigo by’amashuri n’ikibazo cy’abana bata ishuri kandi kwiga ari uburenganzira bwa buri mwana.
Abari mu nama bemeje ko umubyeyi uzagaragaza ko umwana we yataye ishuri azabihanirwa, abashinzwe uburezi mu mirenge n’abanyamabangga Nshingwabikorwa b’ imirenge basabwe kurushaho gukurikirana abo bana kugira ngo uburezi bugere kuri bose kuko ari inshingano zabo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe uburezi mu Karere Bwana Tihabose Jamarie yavuze ku ishusho y’uburezi mu karere.Icyagaragaye ni uko umurenge wa Kigarama wabaye uwa mbere mu gutsindisha naho Musaza ikaba iyanyuma.
Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, hashingiwe ku mitsindire y’abana mu mashuri, ni uko abayobozi 5 b’ibigo by’amashuri abanza bagize imitsindire iri hasi kurusha ahandi bahagariswe ku buyobozi bw’ibigo na 3 ba nyuma bayobora ibigo by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gukwirakwiza biogaz mu baturage wabereye mu murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 09 Gashyantare 2012, kuko ari umurenge wari warasigaye inyuma mu karere ariko ubu babaye indashyikirwa mu guhiga ibigega bya biogaz byinshi kuko bahize 33.
“Amajyambere ntiyashoboka hatabaye gufata neza umutungo kamere” , byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais avuga ku kamaro ka biogaz, atanga urugero rw’ikigo cy’amashuri cya Rusumo High School gifite abanyeshuri 1200 kigakoresha amasiteri 100 ku kwezi angana na 2100000fr ku gihembwe ariko nibamara kuzuza ikigega cya biogaz bazaba batanga gusa 400000fr ku gihembwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko kubera ikibazo cy’amashyamba make aboneka mu Karere, uyu mwaka Akarere kahize umuhigo wo kubaka ibigega bya biogaz 180, muri byo 24 bikaba byaruzuye ibindi imirimo igeze kure, kuko bizera ko nibura muri Mata 2012 byose byaba byuzuye.
Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Madame UWAMARIYA Odette yavuze ko iyi gahunda yahariwe ukwezi kwa biogaz yatangiye ku wa 08/02 ikazageza ku wa 09/02 uyu mwaka wa 2012. Yavuze ko Intara y’Iburasirazuba ikeneye kongera imbaraga mu gikorwa cyo gufata neza umutungo kamere kuko ari intara ifite amashyamba make ugereranyije n’izindi ntara. Yasabye abaturage gufata neza ibigega bya biogaz byabo.Ibyo bigega bifite ubushobozi bungana na metero kube esheshatu
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi akaba yari n’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Madame ISUMBINGABO Aima Francoise yavuze ko intego nyamukuru y’uku kwezi ari: kumenyekanisha biogaz no kuyikoresha, yavuze ko biogaz ituma umwanda w’igikoni ugabanuka, ibiti bitemwa bikagabanuka n’abana bakabona umwanya uhagije wo gusubira mu musomo kubera umuriro ukomoka kuri biogaz.
Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe biogaz mu Rwanda byari byitabiriwe n’abaturrage bo mu murenge wa Mushikiri n’abandi bahaturiye bikaba byasusurukijwe n’itorero ‘Amarebe”.

Kuri uyu wa 07 Gashyantare 2012, mu Karere ka Kirehe habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibyumba by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 byubaswe ku bufatanye bw’ababyeyi na Leta y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana TIHABYONA Jean de Dieu wafunguye ku mugaragaro uwo muhango, yashimiye ababyeyi bitanze bagakora imiganda kugira ngo ibyo byumba byuzure. Yibukije amwe mu mateka ashingiye ku ivangura yatumaga abana bose batiga aboneraho kwibutsa ababyeyi kujyana abana bose mu ishuri kuko bibagirira akamaro kandi bigahesha n’ishema ababyeyi. Kuri bamwe bakeka ko kwiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bituma abana bataba abahanga nk’abiga mu yandi mashuri, yababwiye ko bibeshya. Yagize ati:” aho wakwiga hose umenya ubwenge icyangombwa ni umuhate n’ubushake”.
Bwana TIHABYONA yasabye abana kwirinda ingeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’uburaya no kwiyandarika, abasaba kurushaho gutekereza ejo heza habo.
Asobanura impamvu uwo muhango ku rwego rw’Akarere wabereye kuri Groupe Scolair Gatore, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko G S Gatore ifite umwihariko wo kurangiza inyubako za 12 years basic education zingana n’ibyumba 6 ku gihe n’ubwiherero 13 harimo bumwe bugenewe ababana n’ubumuga bwo mu ngingo.
Mu butumwa yagejeje ku barezi b’ikigo cya Groupe Scolaire Gatore, yabasabye kuba hafi y’abanyeshuri babagira inama kuko ubumenyi bwo mu bitabo bwonyine budahagije.
Ufite uburezi mu nshingano mu Karere Bwana Thelesphore yasabye abanyeshuri kuba maso, yagize ati:”twese dufite inshingano yo gukurikirana uburezi nta mpamvu yo kubiharira abarimu bonyine”, naho abanyeshuri yabasabye gushaka ikingenzi ari cyo kwiga bashyizeho umwete no gufata neza izo nyubako kuko bizabahesha agaciro
Groupe Scolaire ya Gatore ifite abanyeshuri 1854 muri primaire,Tronc Commun ifite 407 naho 12 years basic education hari 107. Nk’uko umuyobozi wa G.S Gatore Bwana MUVUNANGABO Robert yabitangaje, icyo kigo gihagaze neza bitewe n’aho cyari mu myaka yashize, muri 2010 hatsinzwe 40 naho uyu mwaka wa 2011 hatsinzwe 6 muri primaire, ibyo biratanga ikizere ko ubutaha bose bazatsinda.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu abaturage b’akarere ka Kirehe kuri uyu wa 01 Gashyantare bizihije umunsi w’intwari uba tariki ya 01/02 buri mwaka.
Mu kagari ka Kiremera gaherereye mu murenge wa Kigarama, abaturage bari babukereye ku bwinshi baje kwifatikanya n’abayobozi ku rwego rw’akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duharanire ubutwari turwanya ihohoterwa rikorerwa abana”. Yavuze ko bahisemo kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Kigarama kuko hari ibikorwa by’ihohotera byinshi ikindi kandi hari n’ibikorwa by’ubutwari bitari bike aha yavuze ko akagari ka Kiremera kiboneye inyubako igezweho gakoreramo akaba ari n’akagari kitabira ku kigereranyo cyo hejuru gahunda za Leta nk’ubwisungane mu kwivuza na SACCO .
Yavuze ko impamvu zituma intwari zibukwa harimo guhesha agaciro igihugu no kuba igihugu gikeneye ko intwari ziba nyinshi kurushaho akaba ariyo mpamvu ababyeyi bagomba gutoza abana umuco w’ ubutwari bakabaratira ibyiza by’intwari. Yavuze ko kuba intwari bisaba ubwitange, ubupfura n’ umurava.
Bimwe mu bikorwa bibuza abaturage ba Kigarama kuba intwari byagaragajwe ni nko gucuruza urumogi n’ubusinzi butera urugomo mu ngo, aha yavuze ko udashobora kuba intwari udahereye mu muryango wawe.
Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kirehe Majoro Celestin MUGABO yavuze ku ntwari z’u Rwanda, agaruka ku manzi n’ingenzi. Yavuze ku ntwari Freud RWIGEMA wagaragaje ubutwari bukomeye kuko yabereye bagenzi be urugero ku rugamba ajya imbere kandi yari azi neza ko ashobora gupfa ariko arabikora kugira ngo abahore u Rwanda.
Yavuze ko ari byiza ko abanyarwanda bahora bazirikana intwari bakabungabunga ibyo zagezeho. Yagize ati: “tugomba kwirinda ubugwari dugaharanira icyateza u Rwanda imbere, ibibi byabaye tukabyirinda n’ibyiza bikatubera urugero umunsi ku munsi”.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Kirehe Sipretente Johnson SESONGA yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abana ari ikibazo gihangayikishije isi yose. Impamvu nyamukuru y’ihohoterwa mu Rwanda ni kutajyana abana mu ishuri bigatuma bakura ari ibirara bakaba bashobora no gukora ubwicanyi. Yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana kuko iyo umwana utamuhinduye Sosiyete ishobora kumuhindura.
Yabibukije ko bagomba kubyara abo bashoboye kurera no kujyana mu ishuri, bakaba ijisho ry’umuturanyi bafata umwana wese nk’uwabo aho kumuhohotera,ikindi kandi yababwiye ko bagomba gutanga amakuru ku gihe.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwari mu murenge wa Kigarama byasusurukijwe n’itorero:’Abene umurava” n’imivugo yo gutaka intwari z’u Rwanda. Ibyo birori byitabiriwe ku kigereranyo cya 94%.

Abakozi ba Ministeri y’imicungire y’ibiza n’ impunzi (MIDIMAR) bagiranye ibiganiro n’abakozi b’Akarere ka Kirehe bafite mu nshingano gucunga Ibiza, kuri uyu wa 31 Mutarama 2012 babasobanurira imikorere y’iyo Ministeri n’uburyo barinda abaturage Ibiza.
MUKAMURENZI Vestine, umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri MIDIMAR yavuze KO MIDIMAR ifite inshingano zitandukanye harimo guteza imbere umuco wo kumenyekanisha ibiza n’ikibitera mu baturage kugirango babyirinde, guhuza ibikorwa rusange, gusubiza mu buzima busanzwe abahuye n’ingaruka zabyo no gukangurira impunzi gutaha ku bushake.
Mu rwego rwo kumenya ibiza bishobora kwibasira Akarere no gufata ingamba zo kubirwanya ,abari mu nama bagaragarijwe ko ari ngombwa kumenya imiterere y’Akarere. Muri rusange ikiza ni amakuba ashobora kwibasira abantu benshi bakaba bashobora no kuhasiga ubuzima bityo rero abatuye akarere cyane abayobozi bakaba bakangurirwa kumenya ibiza bishobora kubibasira n’uburyo bwo kubyivanamo habaye ingaruka nke igihe byabaye
Nsengiyumva Jean Damascene nawe ukora muri MIDIMAR yavuze ko inshingano z’abayobozi harimo no kurinda abaturage atanga urugero rw’uko abayobozi batemerewe kureka abaturage bubaka ahantu hadakwiye hashobora kuba ikiza cy’umuyaga mwinshi. Ni byiza ko uwubaka atarebesha umuryango aho umuyaga ukunze guturuka kuko ushobora gutwara igisenge cy’inzu ku buryo bworoshye.
Mu ngamba MIDIMAR yafashe zo kurwanya ibiza mu baturage harimo ko mu minsi ya vuba bagiye gutanga telephone zigendanwa na mudasobwa mu tugari n’imirenge kugira ngo amakuru ajyanye n’ibiza arusheho kwihuta.
Batanze kandi ingero z’ibiza bavuga ku mapfa,imitingito, inkangu, imyuzure,ibyorezo inkuba n’ibindi.
Byagaragaye ko hari biza bishobora kwirindwa n’ibindi biterwa n’imiterere y’ahantu.
Itsinda ry’abasenateri bari muri komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza bagiriye uruzinduko mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 31 Mutarama 2012 bagirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa b’Akarere byibanze ku ruhare rw’abaturage mu kwesa imihigo.
Umuyobozi wa Komisiyo Bwana MUSHINZIMANA Appolinaire yavuze ko mu nshingano zabo harimo no kugira inama abayobozi, bakaba barahisemo Akarere ka Kirehe kubera ko kaza ku isonga mu kwesa imihigo bityo utundi turere tukaba twahavana isomo.
Abasenateri babajije niba imihigo yibanda ku byifuzo by’abaturage,umuyobozi w’Akarere Bwana MURAYIRE Protais yavuze ko imihigo itangirira muri buri muryango ikagera mu midugudu, utugari, imirenge bikazamuka ku rwego rw’Akarere, bahiga bahereye ku bushobozi bwabo ahakenewe inkunga bakiyambaza inzego zo hejuru. Ahandi hafatirwa ibyibanze bijya mu mihigo ni mu nteko z’abaturage n’umunsi wahariwe kugaragariza abaturage ibibakorerwa( Open day).
Bamwe mu bafatanyabikorwa bavuze ko batanga umusanzu wabo ku buryo butandukanye bagamije kugendana na gahunda zo kwesa imihigo cyane ko n’Akarere kabatumira muri gahunda zigamije kuzamura Akarere, aha batanze urugero rwo guca Nyakatsi no gushakira abatishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Abasenateri bishimiye ko nta bantu basiragira cyane ku Karere bahashaka service, Uhagarariye ishami ry’ubutaka NTABYERA Emmanuel yavuze ko na bake bahaza biterwa n’amakimbirane akomoka ku butaka n’amateka. Yavuze ko bafashe ingamba yo kujyana ibyemezo by’ubutaka mu mirenge n’utugari kugira ngo baborohereze.
Ushinzwe ubujyanama mu mategeko Rwamukwaya Evariste yasabye abo basenateri gukora ubuvugizi hakavugururwa iteka ryo kugabana imitungo ku bantu batasezeranye byemewe n’amategeko kuko bituma bamwe mu bagabo birukana abagore uko bishakiye ntibagabane n’imitungo.
Nta majyambere yagerwaho , umuturage atabigizemo uruhare, niyo mpamvu Njyanama y’Akarere ihagarariye abaturage yegera abaturage mu mirenge n’utugari aho abaturage batanga ibitekerezo, Njyanama ikazamura ibyifuzo byabo ku Karere bigashyirwa mu mihigo.
Abasenateri basuye Akarere ni MUKASINE Marie Claire, SEBISHWI Juvénal na MUSHINZIMANA Appolinaire, bazanasura imwe mu mirenge nka Gatore na Gahara banaganire n’abaturage.

Imihango yo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Karere ka Kirehe kwarangiye kuri uyu wa 29 Mutarama 2012 yabereye ku kibuga cya Ruhanga giherereye mu murenge wa Kigina ukaba wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyyobozi wungirije ushinzwe ubukungu na bamwe mu banyammabanga Nshingwabikorwa b’imirenge.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais, yashimiye abitabiriye ibikorwa by’ukwezi kw’iimiyoborere myiza. Yagaragaje ko uku kwezi kwaranzwe n’ubusabane hagati y’abayobozi n’abayoborwa kugirango bagere ku ntego bihaye y’iterambere. Yavuze ko imikino n’indirimbo bitanga ubutumwa bwo gukundana, gusabana, kwihangana igihe utsinzwe no kudacika intege.
Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere MUGABO Frank yavuze ko ukwezi kw’iimiyoborere myiza kwatangiye ku wa 05 Ukuboza 2011 kukaba kuri busozwe ku rwego rw’igihugu ku wa 30 Mutarama 2012.
Yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byaranze uku kwezi, abayobozi basanze abaturage mu mirenge n’utugari bakemura ibibazo by’abaturage,abayobozi kandi baboneyeho kuganiriza abaturage gahunda za Leta, hanabaye amarushanwa y’indirimbo, imivugo,umupira w’amaguru no kwiruka.
Ku bigendanye n’amarushanwa, abahize abandi bahawe ibihembo , mu mupira w’amaguru, ikipe y’ umurenge wa Gahara yatsinze Kigina kuri penariti 4 kuri 1, mu bahungu Gatore itsinda Kigina penariti 5 kuri 3 kuko igihe cyateganyijwe cyari cyarangiye izo kipe zinganya. Amakipe yatsinze yahawe ibikombe n’Umuyobozi ww’Akarere.
Mu mivugo hatsinze Ndagijimana Enock wo mu murenge wa Kirehe ahabwa Chèque n’icyemezo cy’ishimwe, Itorero Imanzi rya Mushikiri ryabaye irya mbere mu mbyino rihabwa chèque n’ikemezo cy’ishimwe, mu ndirimbo Club Abishyizehamwe ya Gatore yabaye iya mbere ihabwa chèque n’icyemezo cy’ishimwe, mu marushanwa yo kwiruka ababaye aba mbere ni HITTIMANA Anastase na Mugiraneza Jean Bosco naho mu bakobwa ni Uwimbabazi Verene wo muri Musaza na Nyirahhabimana Fortunée wa Nyamugali.
Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi yatangije umushinga wo kuhira imyaka muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Kirehe ikunze kwibasirwa n’izuba ryinshi.
Abatekinisiye b’umushinga bavuga ko imirimo igendanye no kubaka ibikenewe byose kugira ngo imirimo yo kuhira igende neza yatangiye ku wa 24 Ukuboza 2010 ikazageza kuri 24 Gashyantare 2012, ikazarangira itwaye akayabo ka Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu nama intumwa z’umushinga,ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage bari mu gice cyuhirwa bagiranye ku wa 27 Mutarama 2012, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana TIHABYONA Jean de Dieu yabwiye abo baturage ko Leta y’u Rwanda yazirikanye ku kibazo cy’izuba bakunda guhura nacyo ibazanira uwo mushinga kugira ngo biteze imbere. Yababwiye ko isambu ihuje kandi yuhirwa, umuntu atayiteramo ibyo ashatse byose ahubwo bazahinga imbuto itanga umusaruro mwinshi, kuko ari bumwe mu buryo bwo guteza imbere ubuhahirane mu turere bitewe n’ibihingwa byatoranijwe.
Hakuzweyezu Bertin, umuhinzi ukomoka muri icyo gice yavuze ko uwo mushinga waje ari nka manu ivuye mu ijuru kuko kuva mu mwaka wa 1997 kugeza 2003 bejeje gusa incuro 2 gusa kubera izuba ryinshi. Akurikije amapompe,ibigega by’amazi ,uduhanda n’udutiyo dusakaza amazi mu mirima yavuze ko hari icyizere cyo kugera ku musaruro mwinshi ushoboka kuko bazajya bahhinga igihe cyose kuko nta kibazo cy’amazi bazongera guhura nacyo.
Impungenge ko udutiyo tujyana amazi mu mirima tugaragaza imbaraga nke, umutekinisiye wa GIF yavuze ko byaterwaga n’ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi ariko ubu kimaze ukwezi gikemutse kuko amashanyarazi yahageze.
Ku birebana n’imiryango 107 yimuwe n’itarimuka aho umushinga uzuhira,ubuyobozi bw’Akarere bwabemereye kubaha inkunga y’ubutaka bwo guturaho mu mudugudu,umushinga ubemerera amabati nabo basabwa kubumba amatafari bakubaka amazu yabo.
Ku girango amazi akoreshwe neza abaturage bigabanyije mu mashyirahamwe atatu: TUYASARANGANYE ifite 190 ha, TUYABYAZUMUSARURO ifite ubutaka bungana na 164 ha naho TUYAKORESHE ikagira 293 ha. Ni ukuvuga ko umushinga wose uzaba ufite ubushobozi bwo kuhira 647 ha muri Nasho na Mpanga.

Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 25 Mutarama 2012 habereye inama yahuje abafatanyabikorwa b’Akarere ikaba yari igamije :
-Gutangiza ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi9 Platform)
-Gutegura igihembwe cy’ihinga (B)
-Gutegura uburyo umusaruro uteganyijwe wakwitabwaho no kuwushakira isoko
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iryo huriro, Bwana TIHABYONA Jean de Dieu akaba n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasabye abagize ihuriro kurushaho kwita ku bikorwa by’iterambere ryy’Akarere kandi bakagira imyumvire imwe ku ntego bihaye yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
MUSABYIMANA Innocent, Umuyobozi wungirije muri RAB yavuze ko intego nyamukuru yaryo ari iterambere ryihuse ku bagize ihuriro, bakazabigeraho babanje kumva no kugira ibikorwa by’ihuriro ibyabo kandi bakabyitaho ku buryo bwose bushoboka.
NGABOYISONGA Claver,umushakashatsi muri RAB yashishikarije abagize ihuriro rishya kumenya ikihutirwa no kugira icyerekezo gihamye mu bikorwa byaryo. Yongeyeho ko ari ngombwa kubanza kumenya amasoko ufite nk’ihuriro hanyuma ugashaka umusaruro kuko bitanga amahirwe yo kubona inguzanyo mu mabanki aba yizeye ko atazamburwa ahubwo akishyurwa ku gihe kandi n’inyungu.
Bimwe mu by’ingenzi,iryo huriro riteganya kugeraho ni:
-Gushaka amasoko y’umusaruro w’amata
-Kwegereza amasoko aborozi
-Kumenya ingano y’umusaruro w’amata n’ubuziranenge bwayo
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana TIHABYONA Jean de Dieu yavuze ko kugirango umusaruro ugire isoko kandi ugire n’agaciro, bisaba kuwufata neza, aha yatanze urugero ku bigori, yagize ati:Ni ngombwa ko bisarurwa byumye neza bikanikwa kandi bikabikwa ahantu hatunganyije, hafite n’isuku.
Iyo nama yari yari yitabiriwe n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa mu by’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kirehe.

Itsinda ry’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite rishinzwe ingengo y'imari ya Leta, kuri uyu wa 24 Mutarama 2012 ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Kirehe basobanurirwa imikoreshereze y’ingengo y’imari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe Bwana ZIKAMA Eric yavuze ko ingengo y’imari igabanyije mu byiciro bine by’ingenzi: Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza no guhuza ibikorwa by’Akarere.
Mu bukungu hamaze gukoreshwa: 34%, mu mibereho myiza: 58%, imiyoborere myiza: 36% naho guhuza ibikorwa by’Akarere bigeze kuri: 54%
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe mu mikoreshereze y’ingengo y’imari ni ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo rimwe na rimwe batubahiriza amasezerano no kuba hari igihe hatangwa isoko hakabura n’umwe utsinda bikarushaho kudindiza imirimo mu gihe isoko riba risubizwamo.
Abadepite bifuje ko ibyifuzo by’abaturage kuva mu rwego rw’umudugudu byakwitabwaho kurushaho mu gihe haba higwa ku bikorwa byazajya mu ngengo y’imari
Muri gahunda igamije guteza imbere ihame ry’uburinganire, abadepite basabye Akarere gukurikirana imishinga ibarizwa muri Kirehe kugirango yungukire impande zombi abagabo n’abagore kuko kwibagirwa igice kimwe cy’abagore bidindiza iterambere, wabaye n’umwanya wo kwishimira ko mu bikorwa byo gutunganya umuhanda bikorwa na HIMO( Haute Intensité de Main d’Oeuvre),mu bakozi ba nyakabyizi 900 bakoramo, 500 muri bo ari abagore.
Abadepite kandi bishimiye ko abatishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka barushaho kugabanuka, ibyo bikaba bigaragaza ko iyo nkunga ibafasha kwivana mu bukene.
Iryo tsinda ry’abadepite ryasuye Akarere ka Kirehe ryari rigizwe na: MUKAYUHI Rwaka Constance,BWIZA SEKAMANA Connie na MUKAKALISA Faith.

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba Madame UWAMARIYA Odetta yifatanije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 20 Mutarama 2012 mu gukemura ibibazo by'Abaturage b'Imirenge ya Nyarubuye, Mahama, Mpanga, Nasho na Mushikiri, bakaba bahuriye bose mu murenge wa Nyarubuye. Gahunda yo kuganira no kunganira ubuyobozi gukemura ibibazo by’abaturage yatangijwe mu ntara y’Iburasirasuba ku wa 03 Mutarama 2012 ikaba igera mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba. Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, yavuze ko ibibazo byinshi ari abaturage babyitera abasaba no kuba umusemburo wo kubikemura. Yakomeje abasaba kudakomeza kuba isoko ry’abanywa ibiyobyabwenge kuko urumogi rwinshi ruba muri ako Karere ruba ruvuye muri Tanzaniya kuko baruhinga. Yavuze kandi ko amakimbirane aterwa no kutanyurwa igihe habaye imanza , ateza umutekano muke, aboneraho kubashishikariza kuva ku izima igihe batsinzwe mu nkiko. Guverineri kandi yibukije abayobozi kwita kubibazo by’abakuze batazi gusoma no kwandika bakabaha ubufasha busumbyeho mu gihe cy’imyanzuro y’abahesha b’inkiko.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imiyoborere myiza Madame Murekatete Jacqueline yagarutse ku isuku yo mungo,kandagira ukarabe, agatanda k’igikoni. Ku bigendanye n’imirire, yabwiye abatuye Kirehe ko batagomba kurwaza bwaki kandi bafite ibyangombwa nkenerwa. Yabakanguriye gutunga akarima k’igikoni na gahunda ya Gira inka kugira ngo abana banywe amata.Yanavuze ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2013 uzatangira gukusanywa guhera ku wa 01 Gashyantare 2012.
Muri rusange ibibazo byagaragajwe ni ibishingiye ku butaka n’bindi bikomoka ku bahesha b’inkiko batarangiza imanz n’ubushake buke bw’abaturage bakomeza guteza amakimbirane kubera kutanyurwa n’imyanzuro y’inkiko.
Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage kudasimbuka inzego igihe bafite ibibazo, yifuza ko nibura ibyananiranye byakemurirwa mu mirenge.

Itsinda ry’ ubukungu n’ubucuruzi riturutse mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuri uyu wa 19 Mutarama ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Kirehe basura bimwe mu bikorwa by’amajyambere bibarizwa muri ako Karere.
Umuyobozi w’iryo tsinda ry’abadepite Madame, MUKAMURAGWA Ariette yashimiye amakoperative yasuwe ariyo COCAMU ( Koperative y’abahinzi ba kawa ba Musaza), SACCO MUSAZA na Koperative y’abahinzi b’ibinyampeke nayo ikorera mu murenge wa Musaza.
President wa COCAMU Bamurabako Juvenal yavuze abanyamuryango ba COCAMU babasha kwibonera isoko ry’umusaruro wabo kandi bakaba bishimira intambwe bamaze kugeraho. Ni koperative yatangiye muri 2004, kugeza ubu muri 2012 ifite abanyamuryango 563 hakaba harimo abagore 219 n’abagabo 344.
Muri gahunda yo gukomeza kwiteza imbere bakorana BRD( Banque Rwandaise de Developpement), kuko umwaka wa 2011 yabagurije miliyoni 99 ariko bazishyuye vuba kandi neza ,muri uwo mwaka kandi bungutse Miliyoni 31 z’amafaranga y’u Rwanda.
Itsinda ry’abadepite ryabasabye kurushaho kwiteza imbere banabasaba kongera ubwiza bw’umusaruro batibagiwe n’ubuso bahingamo ikawa zabo nk’ishyirahamwe.
Muri koperative y’abahinzi b’ibinyampeke ba Musaza, umuyobozi wayo BIZIYAREMYE Kirisenti yavuze ko bahuguwe na KWAMP, PAM, MINAGRI bakamenya ibyiza byo gusimburanya ibinyampeke n’ibinyamisogwe mu murima bakaba babasha no gutubura.
Bafite gahunda yo kuzagira umusaruro nibura Tonni 3650 z’ibigori muri uyu mwaka wa 2012. Amasoko yabo ava muri RADA,PAM bakaba bakorana na SACCO na COGEBANQUE.
Bamwe mu banyamuryango b’ayo makoperative batanze ubuhamya bavuga ko babashije kwiyubakira amazu, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, guriha minerval y’abana no gufunguza amakonti yo kubitsa no kuguriza cyane cyane muri SACCO.
Abo badepite babasabye kwita ku masoko no kudategereza inkunga ahubwo bo ubwabo bagakomeza kwiteza imbere kuko n\ubuyobozi bw’Akarere bubashyigikiye
Mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu Karere, kuri uyu wa 09 Mutarama 2012, abayobozi b’Akarere ka Kirehe bafunguye ku mugaragaro itangira ry’umwaka w’amashuri 2012 mu mashuri amwe n’amwe abarizwa mu Karere banataha ibyumba by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe ari naho hatangirijwe icyo gikorwa, Bwana Nsengiyumva Appolinaire yashimiye ababyeyi barera mu kigo cy’amashuri abanza cya Kirehe kuko babashije kwagura ikigo bakagura parcelle ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda bakubakamo ibyumba 4 by’amashuri, ibindi 2 bikaba biri i Nyakarambi. Ibyo byumba 4 bizafasha mu kugabanya urugendo rwakorwaga n’abana biga mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza kuko bakoraga urugendo rurerure bajya ku ishuri.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere Bwana MURAYIRE Protais yasabye ababyeyi gukomeza ubufatanye n’abarezi bakarushaho kwishakamo ibisubizo no gushora imari mu burezi. Yabashimiye ubwitange bagize bubaka ibyo byumba by’amashuri, ati: “Iki ni igisubizo cy’ikinyagihumbi , uburezi kuri bose”. Yongeyeho ko ireme nyaryo ry’uburezi risaba ubufatanye bw’umurezi, umunyeshuri n’umubyeyi.Kimwe no mu kigo cy’amashuri abanza ya Kabagera giherereye mu murenge wa Gahara, Umuyobozi w’Akarere yibukije ababyeyi ko bagomba kurinda abana ibiyobyabwenge bituma bashobora kureka ishuri,yabasabye kurinda abana ihohotera aho ryava hose .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara Iragaba Felix yashimiye abarezi kubera ko bitabiriye umurimo ku gihe n’imitsindire myiza irangwa mu kigo cyabo abasaba kurushaho.
Ubwo yaganiraga n’abarezi mu kigo cy’amashuri cya Gatore, Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko bagomba kwikubita agashyi bakaza mu myanya ya mbere mu bijyanye n’imitsindire kuko ibyingezi bikenewe byose bihari, kwegera umuhanda, kuba ikigo kirimo amashanyarazi kikaba gifite na Mudasobwa zigera kuri 760.
Yaboneyeho kubibutsa ko muri zimwe mu ngamba zafatiwe mu nama y’uburezi iherutse , nta mwarimu uzongera kujyana telefoni igendanwa mu ishuri kuko zirangaza abana n’abarezi bikagabanya ireme ry’uburezi. Muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, Akarere ka Kirehe kubatse ibyumba 72, ni ukuvuga ibyumba 6 kuri buri murenge muri uyu mwaka ushize wa 2011.
Kuri uyu wa 03 Mutarama 2012, abayobozi b’ibigo by’amashuri , abashinzwe uburezi mu mirenge abahagarariye amadini n’abahagarariye ababyeyi ku bigo by’amashuri bahuriye mu Karere ka Kirehe mu nama y’uburezi yaguye yari igamije gutegura itangira ry’amashuri ry’umwaka w’amashuri 2012 no kurebera hamwe imihigo y’ibigo by’amashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais
yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuba abayobozi beza igihugu cyifuza bakuzuza inshingano zabo kandi bakarushaho kuba maso bakamenya umubare w’abanyeshuri bafite kandi bakirinda ko abana bata ishuri.
HATSINDINTWARI Telesphore, Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kirehe yagize ati:" nta mpamvu yo kuva mu ishuri kandi mu murenge hari umukozi ushinzwe uburezi”, yavuze ko iyo umwana avuye mu ishuri haba hari igihombo kinini kuko ejo hazaza nta kizere haba hatanga.
Kuri icyo kibazo abari munama bose basabwe kukigira icyabo no gukorana n’inzego z’ibanze bahereye ku rwego rw’umudugudu kuko abo bana bata ishuri baba bafite imiryango izwi mu midugudu bakomokamo. Baboneyeho gushyiraho akanama kihariye gashinzwe gukurikirana no gutega amatwi abanyeshuri bafite ibibazo byihariye kugirango batareka ishuri.
Kuri gahunda y’imihigo, umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri guhiga no gushyiraho inkera y’imihigo bahiguriramo kuko bituma haboneka udushya mu burezi bamwe bakigira ku bandi, bemeranyije ko bagiye kongera imbaraga mu kugenzura imyigire n’imyigishirize y’abarimu no gusubiza abana mu mashuri ku kigereranyo cyo hejuru.
Abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye bo mu murenge wa Kigina uherereye mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa 02 Mutarama 2012 batashye ku mugaragararo amwe mu mazu bubakiwe ku bufatanye n’abagize uruhare muri jenoside na REACH (Umuryango wa gikristu w’isanamutima).
Abari bitabiriye uwo muhango bemeza ko ari igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge bakesha amahoro abanyarwanda bafite kubera umutekano.
Mu buhamya Habimana Thadée yatanze, yavuze ko nyuma yo kugirirwa imbabazi mu gihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro ( TIG) yegereye bagenzi be nabo barangije TIG bagana REACH kuko ari umuryango ufasha abantu kwiyunga bahereye ku ijambo ry’Imana.
Uwo muryango warabahuguye ubahuza n’abo bahemukiye basabana imbabazi nabo mu rwego rwo kugaragaza izo mbabazi biyemeza kubatiza amaboko babukira amazu ku nkunga ya REACH. Kugeza ubu REACH imaze kubaka agera kuri 41 mu Karere ka Kirehe mu mirenge ya Gatore, Kirehe na Kigina
Kuri Nyiramahoro Kosiyana wubakiwe inzu na REACH akaba yararokotse jenoside yakorewe abatutsi aremeza ko abe bagiye ariko ubu abasigaye nibo be.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yashimye intambwe abacitse ku icumu n’abagize uruhare muri jenoside bagaragaza mu kwiyunga ati: ̎ibi biratanga icyizere cy’ejo hazaza̎. Yasabye abari muri uwo muhango kutemerera na rimwe uwo ariwe wese wahirahira kongera gusubiza inyuma abanyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa KOMISIYO y’Ubumwe n’ubwiyunge HABYARIMANA Jean Baptiste yavuze ko ubwiyunge ari inzira ndende aboneraho gushimira REACH kuko yahuje inyigisho n’ibikorwa yubakira abacitse ku icumu batishoboye.
Yashimiye abagize ubutwari bwo gutanga ubuhamya bw’ubuzima babayeho anabasaba gukomeza kugira icyizere cyo kubaho, yanashimiye abemeye icyaha bakagisabira imbabazi bakabasha guteza imbere abo bahemukiye. Yasabye ubufatanye mu nzego zose zaba iza Leta, soociété civile,abikorera n’amadini n’amatorero.
Yabijeje ubufatanye n’uubuvugizi bwa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge aboneraho kubibutsa i gukomeza umuco mwiza w’abanyarwanda urangwa n’indangagaciro na kirazira batabarana muri byose.
Uruzinduko rwa Guverineri w’intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe
Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2011, Umuyobozi mushya mu ntara y’Iburasirazuba Madame UWAMARIYA Odette ari kumwe n’abahagarariye ingabo na polisi mu ntara y’Iburasirazuba bagiriye uruzinduko mu Karere ka Kirehe basura ibikorwa bitandukanye banaganira n’abavuga rikijyana.
Abayobozi ku rwego rw’intara basuye ibikorwa byo kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga (Irrigation System) ikorwa kubufatanye n'umushinga GFI mu mirima y’ibigori ya Mpanga na Nasho bishimira ko izuba ritazongera kwangiza umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’ibigori muri iyo mirenge.
Mu murenge wa Mpanga kandi Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba yafunguye ku mugaragaro ikigo cy'ihangiro ry'udushya CCI (Centre Communautaire d’Innovation). Iki kigo cyizibanda mu kongerera ubumenyi n'ubushobozi abahinzi, aborozi n'amakoperative, kikaba cyarubatswe ku bufatanye n’umushinga KWAMP ukorera mu Karere ka Kirehe.
Abari bitabiriye urwo rugendo basuye umuhinzi mworozi ntangarugero ukorera muri Mushongi , akaba yerekanye ko ubworozi ari ishingiro ry’iterambere ku babigize umwuga, akaba amaze gutanga inka 30 muri gahunda ya Gira inka. Umuyobozi w’Intara yashishikarije abikorera gushora imari mu Karere kuko bizamura abahatuye.
Bageze ku bigendanye n’inyubako Nshya y’ikigo nderabuzima cya Mahama, Umuyobozi w’Intara yavuze ko cyubatswe neza akaba ariyo mpamvu hakorwa ubuvugizi kikunganira ibitaro bya Kirehe biri mu Karere byonyine.
Mu biganiro yagiranye n’aba Opinions Leaders ( abayobozi b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima, abahagarariye abikorera n’amadini) ku kicaro cy’Akarere, Umuyobozi w’ Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yashimye ubufatanye buri hagati y’inzego kuko bagaragaza ko ari équipe imwe iharanira inyungu z’umuturage, aboneraho kugaragariza Umuyobozi w’Intara ishusho ngari y’Akarere.
Umukuru w’Inkeragutabara mu ntara y’Iburasirazuba yavuze ko umutekano ariwo shingiro ry’ubuzima, asaba abayobozi b’imidugudu nabo bari bitabiriye ibiganiro kuba ijisho bamwe ku bandi barushaho gufata no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bubaka ejo heza kandi bagatanga amakuru ku gihe.
Mu bitekerezo byatanzwe na bamwe mu ba Opinions Leaders bagarutse ku kibazo cy’inyamaswa zona ibigori mu mirenge ya Nyamugali na Mpanga, Umuyobozi w’Intara yijeje ubuvugizi ku nzego zisumbuyeho anasaba kubarura ibyangiritse byose kugira ngo abaturage bazahabwe indishyi.
Kuri uyu wa 14 Ukuboza mu Karere ka Kirehe, urubyiruko rurangije ikiciro cya kabiri cy’ amashuri yisumbuye rwari mu itorero rwashoje ingando rwarimo, izo ngando zari zimaze ibyumweru bitatu aho intore zahize kuba umusemburo w’amajyambere ku rwego rw’igihugu.
Abashoje ingando bagiranye imihigo n’ubuyobozi bw’Akarere ko bagiye kwibumbira mu mashyirahamwe bagafatanya n’ubuyobozi gukangurira abandi baturage kwitabira gahunda za Leta, kubungabunga umuco no kwirinda kirazira nk’uko babikanguriwe mu gihe bari bamaze mu itorero.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Madame UWAMARIYA Odette wari witabiriye uwo muhango yashimiye urwo rubyiruko imyitwarire myiza rwagaragaje mu gihe rwari rumaze. Mu butumwa yabahaye, yabasabye gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe bagahindura imyumvire bagamije gutanga icyerekezo cyiza. Yabibukije kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zikunze gutwara urubyiruko nk’ubusambanyi bukurura inda zitateguwe ndetse na SIDA. Yababwiye ko bagomba guharanira ubumwe n’ubwiyunge bakirinda ingengabitekerezo ya jenoside
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi izo ntore zagezeho mu gihe zari mu itorero ni nko kwitabira imirimo y’amaboko kuko babungabunze ibidukikije bahinga amashyamba, bubakiye umuturage utaragiraga aho ataha, babumbye amatafari, banakoze imyitozo ngororamubiri itandukanye.Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yavuze ko itorero ryitabiriwe ku kigereranyo cya 84,6% bakaba bakurikirana abataraje kuko byagaragaye ko bagiye mu matorero y’utundi turere. Mu bantu 828 bitabiriye gahunda z’itorero muribo 529 ni abahungu naho abakobwa ni 299.
Urwo rubyiruko ruzakurikiranwa binyuze mu makoperative atandukanye rugiye kujyamo bikazoroha kuyakurikirana kuko nyuma y’amezi 6 ruzahura rukavugana kubyo rumaze kugeraho bikazabafasha kwiteza imbere aho bitagenda neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’abikorera ku giti cyabo bo muri ako Karere bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2011, ayo masezerano akaba agamije kwihutisha iterambere ry’Akarere na gahunda z’abikorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yatangaje ko nta terambere ryagerwaho igihe cyose abikorera badafite uumwanya mu bikorwa by’ibanze nk’amashanyarazi, imihanda, amazi, amashuri n’ibindi.
Visi President wa 1 w’abikorera mu Karere ka Kirehe Simpanzwe Jackson yavuze ko urugaga rw’abikorera muri Kirehe rwatangiye muri 2006 rugamije gukora ubuvugizi no gufasha abikorera gutanga serivise nziza.
Umukozi mu rugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu Manzi Antoineyibukije abikorera ko bagomba kwihesha agaciro batinyuka kwegera abayobozi. Yababwiye ko aribo bafata iya mbere mu buzima bw’Akarere kubera imisoro batanga ibyo bikagaragaza ko aribo moteri y’iterambere.
Bimwe mu bikubiye mu masezerano bizibanda ku ngingo zikurikira:
- Kubaka ubushobozi bw’abikorera bari mu Karere
- Gushyiraho inzego z’abikorera mu Karere
- Gufatanya n’urugaga rw’abikorera mu kuzamura uubucuruzi
- Guteza imbere ishoramari no kuzamura ubucuruzi
Ayo masezerano azamara imyaka ibiri ariko ashobora kuvugururwa igihe impande zombi zibona ko ari ngombwa.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abikorera gushaka igikorwa bakorera hamwe kuko bakoroherezwa kubona ingwate no kugera ku nyungu zirambye.
Kuri uyu wa 22 Ukwakira, Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe batangiye imurikabikorwa rigamije kwerekana ibikorwa byabo.
Umuyobozi w’ akarere wungirije w’ubukungu Bwana TIHABYONA Jean de Dieu wafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa, yatangaje ko insanganyamatsiko yaryo igira iti: “Isangirabumenyi n’umurimo unoze, isoko y’iterambere rirambye.”Yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere kubera ubushake badahwema kugaragaza mu guteza imbere umuturage w’Akarere ka Kirehe, yongeyeho ko mu minsi itatu imurikabikorwa rizamara, abaturage bazerekwa ibibakorerwa mu rwego rwo kubateza imbere.
Yijeje abatabiriye imurikabikorwa umutekano usesuye kuko bafatanya n’ingabo na polisi mu kuwurinda.
Umuyobozi wa JADF Bwana Faida Olivier yavuze ko Umunsi w’imurikabikorwa ari igihe cyo kwishimira ibyo abafatanyabikorwa bagezeho no kugaragariza abaturage ibyo babakorera. Kugeza kuri uyu munsi wa mbere w’imurikabikorwa, abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka KIREHE, bagera kuri 40 nibo bari bamaze kwitabira kumurika ibikorwa byabo.
Abaturage b’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2011, bitabiriye igikorwa cyo gutera amashyamba hanizihizwa isabukuru y’imyaka 36 y’amashyambaabaturage no gutangira igihembwe cyo gutera amashyamba, ni igikorwa cyabereye ku musozi wa Kiyanzi mu murenge wa Nyamugali.

Ministre w’Intebe Pierre Damien HABUMUREMYI akaba n’umushyitsi mukuru wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko insanganyamatsiko mu mwaka wa 2011 mu Rwanda igira iti: “Amashyamba ni ishingiro ry’iteranbere rirambye.”Yatangaje ko Guverinoma ahagarariye izakomeza gutera inkunga akarere ka Kirehe mu bikorwa byo kuhira imyaka cyane ibigori n’umuceri byera ku bwinshi muri ako karere kugira ngo inzara ihinduke amateka mu Karere.
Yavuze ko amashyamba ari mu gihugu hose angana na 580000 ha bingana na 22% y’ubuso bwose bw’u Rwanda. Yaboneye kwibutsa ko buri mwaka hakoreshwa amasiteri 22000000 akaba ariyo mpamvu imbaraga nyinshi zisabwa mu gutera no gufata neza amashyamba.
Ministre w’Umutungo Kamere Stanislas KAMANZI yasabye abari mu gikorwa cyo gutera amashyamba muri Kirehe gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima yabo no kubyitaho bigakura neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madame Uwamariya Odette yavuze ko Intara y’Iburasirazuba igomba kongera imbaraga mu gikorwa cyo kongera amashyamba kuko iyo ntara ifite 5% by’amashyamba yose ari mu gihugu. Yatangaje ko mu Ntara y’Iburasirazuba hateganywa guterwa ibiti miliyoni 16 kuri 10600ha.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yatangaje ko Akarere gafite ingamba zitandukanye zo kurwanya ubushyuhe bukabije bukunze kugaragara mu Karere, yavuze ko bazatera ibiti kuri 536 ha ku misozi na 56km ku mihanda, biyemeje kurindisha amashyamba mu rwego rwo kwirinda ba rutwitsi, gushishikariza abaturage gukoresha biogaz na Rondereza kugirango bagabanye ibicanwa bikomoka ku biti.
Amashyamba ni inzira y’iterambere kuko afasha mu ngeri zitandukanye zirimo no kongera imvura ifasha mu kongera umusaruro w’abaturage, amashyamba kandi atanga umwuka mwiza ku bindi binyabuzima, ikaba ari imwe mu mpamvu isaba kuyabungabunga. Ibiti byatewe ku Musozi wa Kiyanzi ni 50000 kuri 25ha.
Kuri uyu wa gatanu 11 Ugushyingo 2011, Umuryango “Inshuti mu Buzima” wahaye abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyankurazo giherereye mu Karere ka Kirehe inkweto mu rwego rwo kubashimira ko batsinze neza mu mwaka w’amashuri 2010.
Umuryango “Inshuti mu Buzima” ukorera mu bihugu 12 ku isi harimo n’u Rwanda. Ukaba waratanze inkweto 15000 harimo 5000 zatanzwe mu Karere ka Kirehe. Akarere kahisemo ikigo cya Nyankurazo ngo gihabwe iyo mpano kuko cyagize umwanya wa 2 mu gutsindisha abana benshi.
Umuyobozi w’ikigo cya Nyankurazo yavuze ko icyo kigo cyatangijwe mu 1976, ubu gifite ibyumba by’amashuri 16, abarimu 24 harimo abagabo 15 n’abagore 9. Abanyeshuri bahiga ni 1732 muribo 854 bakaba ari abahungu. Ku bijyanye n’imitsindire muri icyo kigo mu mwaka wa 2009 bari ku mwanya wa 20 mu rwego rw’Akarere naho muri 2010 bagiye ku mwanya wa 2.Yanavuze ka bahawe mudasobwa ya buri mwana ku kigo cyabo cya Nyankurazo zikabazafasha mu ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Murayire Protais wari witabiriye ibyo birori yashimiye abo banyeshuri kuko bitwaye neza bagahesha ishema akarere, icyo kigo kirabarirwa mu bigo 200 bya mbere mu Rwanda kuko kiri ku mwanya wa 99. Yakomeje ashimira ababyeyi n’abarimu b’abo bana bari bitabiririye uwo munsi kubera ubufatanye bagaragaje. Yibukije abo banyeshuri kwiga bashyizeho umwete ubutaha bakazaba aba mbere, abarezi nabo abasaba gukomeza gukorera hamwe barera umwana w’umunyarwanda kuko ariwe muyobozi w’ejo hazaza.
Umunyeshuri wavuze mu izina rya bagenzi be Yambarije Edison yashimye iyo mpano anagaruka ku kamaro k’inkweto nko kurwanya indwara zimwe na zimwe zikomoka ku mwanda nk’amavunja, kubafasha kugenda bihuta no kubarinda gukomereka.
Izo nkweto zatanzwe n’uruganda rukorera muri Amerika rwitwa Tom shoes rufitanye umubano mwiza n’ “Inshuti mu Buzima” rukaba narwo rwari rwohereje abaruhagarariye muri icyo gikorwa cyo kwambika inkweto abanyeshuri bo muri Nyankurazo.
RAB (Rwanda Agriculture Board) ku bufatanye na KWAMP, umushinga ukorera mu Karere ka Kirehe yahaye abakozi bashinzwe ubworozi bo mu mirenge igize Akarere ka Kirehe amapikipiki yo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2011.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Murayire Protais yashimiye RAB kubufatanye igaragaza bwo guteza Akarere imbere ibinyujije mu gikorwa cyo gutanga motos, yatangaje ko izo motos zizabafasha kwesa imihigo yo mu bworozi kuko umworozi uzajya atabaza azajya atabarwa ku gihe rimwe na rimwe ntibisabe ko yirirwa atabaza kuko umukozi azaba yamushyitseho mbere bitewe n’ igenamigambi ryateguwe mbere na veterineri.Yasabye abaveterineri kukoresha neza izo moto bongera umusaruro w’Akarere birinda kuzikoresha muri gahunda zabo bwite.
Umwe mu baveterineri yatangaje ko moto bamuhaye imuzaniye impinduka nziza mu kazi ke kuko batazongera gukererwa mu gikorwa cyo gutera intanga inka, hari igihe inka yarindaga ariko kubera gukererwa kuyitera intanga Veterineri agasanga itakirinze, bikagabanya umusaruro yari itezweho.
Yahamagariye aborozi bose bo mu Karere ka Kirehe kumenyekanisha serivise zose bakeneye ku baveterineri ku gihe kuko bibafasha kunoza akazi kabo batanga serivise nziza kandi zihuse ku gihe bikanongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo n’ubuzima bwiza bw’amatungo.
Amapikipiki yatanzwe ni 11 azafasha mu kuzamura umusaruro w’ubworozi ndetse n’uw’ubuhinzi kuko ari imirimo yuzuzanya.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro Umurenge SACCO mu Karere ka Kirehe wabereye mu murenge wa Gatore ahari SACCO yitwa VISION SACCO, ni umuhango wabaye kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2011 ukaba wari witabiriwe n’abaturage bo mu Karere ka Kirehe cyane abo mu murenge wa Gatore babarizwa muri SACCO Vision. Uwo muhango kandi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye nka GASASIRA Janvier, intumwa ya Minisitiri muri ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ari nawe wari umushyitsi mukuru, intumwa y’Ikigo cy’Igihugu cy’ amakoperative( RCA), iya MINECOFIN, n’iya Banki Nkuru y’U Rwanda ( BNR).
Ikigo cy’imari iciriritse Umurenge SACCO mu Rwanda cyatangijwe muri 2009. Vision SACCO yatangiranye abanyamuryango bagera 132 n’imari shingiro ya 660.000. Iki kigo kirarushaho guteza imbere abanyamuryango nk’uko umuyobozi wa SACCO Vision abitangaza. Ibi bigaragazwa n’uko imari shingiro yayo muri uyu mwaka wa 2011 ikabakaba miliyoni 115 ikaba ifite abanyamuryango 4395 n’amakoperative 254.
Ibirori byo gutaha ku mugaragaro Umurenge SACCO mu Karere ka Kirehe byari byitabiriwe kandi n’umuhanzi Jean de Dieu Tuyishime nawe ukomoka muri aka Karere, maze mu butumwa bukubiye mu bihangano bye agaragaza ko Umurenge SACCO ari imbarutso y’amajyambere. SACCO irazigama kandi ikaguriza ikaba n’ikigo cy’imari gifasha abanyamuryango kubona inguzanyo nta mananiza.
Madame MUSABYEMARIYA Odette, umunyamuryango wa SACCO Vision kuva ikigera mu murenge wa Gatore, yakanguriye abanyarwanda kwitabira SACCO yibanda ku bagore.Yavuze ko SACCO Vision yamufashije kurihira abana mu mashuri, yubatse inzu y’imiryango ibiri yo gukodesha, muri make yagaragaje ko urugo rwe rwateye imbere. Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko abahinzi bakoze neza ubuhinzi bw’umwuga bwabakiza cyane ko abenshi muri Kirehe batunzwe n’isuka. Yakomeje ashimira guverinoma y’u Rwanda yashyizeho SACCO nk’ikigo cy’imari iciriritse, anavuga ko SACCO iri muri buri murenge w’akarere ka Kirehe. Mu karere ka Kirehe kandi bishimiye ko bafite abakozi 2 bahoraho bashinzwe gukurikirana ibya SACCO kandi imishinga ikoresha abantu benshi ikaba inyuza amafaranga yabo muri SACCO mu rwego rwo kubakangurira gukoresha amabanki birinda gusesagura.

Abajyanama b'AKarere ka Kirehe bahawe amahugurwa n’abakozi bo muri Komisiyo y’Umurimo ku kicaro cy’Akarere kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2011
Mu biganiro bagiranye, umukozi muri Komisiyo y’Abakozi yagejeje ku bari bitabiriye amahugurwa, yagarutse ku ngaruka z’isuzumabushobozi ku mukozi. Yagaragaje ko ari bumwe mu buryo bwifashishwa mu kugaragaza umusaruro n’ubushobozi bya buri mukozi kandi rigatuma umukozi yisuzuma mu nshingano ze agafata n’ingamba zo kurushaho kuzubahiriza.
Umukozi utubahiriza inshingano ze ashobora kugerwaho n’ingaruka nyinshi zirimo gutakaza akazi no guhomba kw’ikigo akoramo akaba ariyo mpamvu umukoresha asabwa ubunyangamugayo no kutabogama muri icyo gikorwa cyo gusuzuma ubushobozi bw’abakozi.
Abajyanama basabwe gushyira imbaraga mu gikorwa cyo gusobanurira abakozi inshingano zabo no kwibutsa abakoresha n’abakozi kugirana ikizere buri wese arushaho kuzuza inshingano ze.
Abajyanama b’Akarere nk’abantu bafata ibyemezo bahawe ikiganiro kivuga ku mishahara y’abakozi ba Leta, basabwa gukosora amakosa amwe n’amwe yakunze kugaragara mu minsi yashize.

Uwari uhagarariye itsinda ryavuye muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta Bwana Bazimya Peter yibukijwe ko umushahara ari igihembo kijyanye n’imirimo yakozwe, aboneyeho gutangaza amwe mu mahame shingiro agenderwaho mu kugena imishahara ayo ni nk’uburemere bw’umurimo, ubushobozi n’ubumenyi bidasanzwe by’umukozi, amikoro y’igihugu n’iteka rya Perezida.
Hagaragajwe bimwe mu bibazo Ministeri y’Abakozi ba Leta igihura nabyo harimo gutinda kuzamurwa mu ntera hakurikijwe uburambe ku kazi no kuba nta nyandiko ngenderwaho ikubiyemo politike y’imishahara mu gihe kirambye.
Ku kiganiro kivuga ku mahugurwa y’abakozi ba Leta, hifujwe ko ari ngombwa ko aba afitanye isano n’akazi umukozi ashinzwe kandi umukozi mushya wese akaba agomba guhabwa amahugurwa.
Abajyanama bahawe umwanya uhagije wo kungurana ibitekerezo no kubaza ibibazo ku byo batari basobanukiwe bijyanye n’ umurimo ndetse n’ishyirwamubikorwa ryawo. Bahabwa ibisobanuro.
Munyaburanga Cyprien nawe wari mu itsinda rya Komisiyo y’Umurimo yasabye Njyanama kurushaho kwigisha bamwe mu bakozi ba Leta banga kurahira bitwaje amadini basengeramo, aboneraho gusaba abanyamadini kwigisha abanyamadini gukurikiza amategeko ya Leta.
Abakoresha bagiriwe inama na Ministeri y’Umurimo, ko bagomba kugira amakuru ahagije ku mukozi batunga dossier yuzuye bakabigira umuco, bikaba bizabarinda ibibazo bya hato na hato

Abakozi b’akarere ka Kirehe kuri uyu wa gatanu 21 Ukwakira 2011, bamurikiye itsinda ryo ku ntara y’Iburasirazuba bimwe mu bikorwa bibumbiye mu mihigo y’igihembwe cya mbere 2011-2012 mu rwego rwo kumenya niba raporo intara ifite ihuye n’ishyirwamubikorwa ry’iyo imihigo.
Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku ntara Madame Byukusenge Madeleine yatangarije abakozi b’akarere ko icyifuzo cy’intara ari uko imihigo y’uyu mwaka 2011-2012 yaba yagezweho nibura muri Gicurasi 2012.
Itsinda ryaturutse ku ntara ryishimiye ko imihigo y’akarere ka Kirehe itera ikizere kuko aho bikiri inyuma bari mu masoko nabyo bikaba bizarangira mu gihe cya vuba. Yavuze ku bibazo bimwe na bimwe bikwiye kwitabwaho cyane, nk’iyagurwa rya poste de santé ya Rwantonde yabuze amafaranga yo kuyubaka, bagiriye inama akarere ko gukora raporo y’icyo kibazo kakayohereza mu Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ( MINALOC) . Ahandi iryo tsinda ryifuje ko hakongerwamo imbaraga ni mu muhigo wo kubaka ubwanikiro bw’umuceri, gushyiraho koperative z’ikitegerezo n’ibigega bifata amazi muri mirenge ya Mushikiri na Kigina, kwigisha abatazi gusoma no kwandika no guhanga udushya mu mibereho myiza.
Abakozi b’intara y’iburasirazuba bongeye gushima ko mu mihigo y’ubukungu ari nayo shingiro rinini ry’akarere iri imbere, aha ni nko mu buhinzi bw’ umuceri n’ikigori buri ku kigero cyiza no gusana imihanda.
Itsinda ryo ku ntara ryijeje ubufatanye hagati y’intara n’akarere kuko bose basenyera umugozi umwe wo kuzamura umunyarwanda mu majyambere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe Bwana ZIKAMA Eric yashimiye abakozi bafatanyije umurimo mu Karere kuko bagaragaza ubushake n’ubushobozi mu kazi, yagarutse ku mihigo imwe n’imwe ikiri inyuma mu ijanisha ry’amanota, avuga ko ari imihigo idafata igihe kinini mu kuyishyira mu bikorwa bityo akaba ari nta mpungenge iyo mihigo izeswa.
Yongeye kugaragaza ko Kirehe yifuza kuzafata umwanya wa mbere mu mihigo y’uyu mwaka 2011-2012.
|
|
|
|