|
Kirehe District is one of the seven Districts making up the Eastern Province.It is made up of twelve (12) administrative Sectors, 60 Cells and 612 Imidugudu or administrative villages.Kirehe District extends over a total area of 1,118.5 km2 with about 292,215 inhabitants.

Kimwe n’ahandi hose mu gihugu abaturage b’akarere ka Kirehe kuri uyu wa 01 Gashyantare bizihije umunsi w’intwari uba tariki ya 01/02 buri mwaka.
Mu kagari ka Kiremera gaherereye mu murenge wa Kigarama, abaturage bari babukereye ku bwinshi baje kwifatikanya n’abayobozi ku rwego rw’akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Duharanire ubutwari turwanya ihohoterwa rikorerwa abana”. Yavuze ko bahisemo kwifatanya n’abaturage bo mu murenge wa Kigarama kuko hari ibikorwa by’ihohotera byinshi ikindi kandi hari n’ibikorwa by’ubutwari bitari bike aha yavuze ko akagari ka Kiremera kiboneye inyubako igezweho gakoreramo akaba ari n’akagari kitabira ku kigereranyo cyo hejuru gahunda za Leta nk’ubwisungane mu kwivuza na SACCO .
Yavuze ko impamvu zituma intwari zibukwa harimo guhesha agaciro igihugu no kuba igihugu gikeneye ko intwari ziba nyinshi kurushaho akaba ariyo mpamvu ababyeyi bagomba gutoza abana umuco w’ ubutwari bakabaratira ibyiza by’intwari. Yavuze ko kuba intwari bisaba ubwitange, ubupfura n’ umurava.
Bimwe mu bikorwa bibuza abaturage ba Kigarama kuba intwari byagaragajwe ni nko gucuruza urumogi n’ubusinzi butera urugomo mu ngo, aha yavuze ko udashobora kuba intwari udahereye mu muryango wawe.
Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Kirehe Majoro Celestin MUGABO yavuze ku ntwari z’u Rwanda, agaruka ku manzi n’ingenzi. Yavuze ku ntwari Freud RWIGEMA wagaragaje ubutwari bukomeye kuko yabereye bagenzi be urugero ku rugamba ajya imbere kandi yari azi neza ko ashobora gupfa ariko arabikora kugira ngo abahore u Rwanda.
Yavuze ko ari byiza ko abanyarwanda bahora bazirikana intwari bakabungabunga ibyo zagezeho. Yagize ati: “tugomba kwirinda ubugwari dugaharanira icyateza u Rwanda imbere, ibibi byabaye tukabyirinda n’ibyiza bikatubera urugero umunsi ku munsi”.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Kirehe Sipretente Johnson SESONGA yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abana ari ikibazo gihangayikishije isi yose. Impamvu nyamukuru y’ihohoterwa mu Rwanda ni kutajyana abana mu ishuri bigatuma bakura ari ibirara bakaba bashobora no gukora ubwicanyi. Yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku bana kuko iyo umwana utamuhinduye Sosiyete ishobora kumuhindura.
Yabibukije ko bagomba kubyara abo bashoboye kurera no kujyana mu ishuri, bakaba ijisho ry’umuturanyi bafata umwana wese nk’uwabo aho kumuhohotera,ikindi kandi yababwiye ko bagomba gutanga amakuru ku gihe.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’intwari mu murenge wa Kigarama byasusurukijwe n’itorero:’Abene umurava” n’imivugo yo gutaka intwari z’u Rwanda. Ibyo birori byitabiriwe ku kigereranyo cya 94%.

Abakozi ba Ministeri y’imicungire y’ibiza n’ impunzi (MIDIMAR) bagiranye ibiganiro n’abakozi b’Akarere ka Kirehe bafite mu nshingano gucunga Ibiza, kuri uyu wa 31 Mutarama 2012 babasobanurira imikorere y’iyo Ministeri n’uburyo barinda abaturage Ibiza.
MUKAMURENZI Vestine, umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri MIDIMAR yavuze KO MIDIMAR ifite inshingano zitandukanye harimo guteza imbere umuco wo kumenyekanisha ibiza n’ikibitera mu baturage kugirango babyirinde, guhuza ibikorwa rusange, gusubiza mu buzima busanzwe abahuye n’ingaruka zabyo no gukangurira impunzi gutaha ku bushake.
Mu rwego rwo kumenya ibiza bishobora kwibasira Akarere no gufata ingamba zo kubirwanya ,abari mu nama bagaragarijwe ko ari ngombwa kumenya imiterere y’Akarere. Muri rusange ikiza ni amakuba ashobora kwibasira abantu benshi bakaba bashobora no kuhasiga ubuzima bityo rero abatuye akarere cyane abayobozi bakaba bakangurirwa kumenya ibiza bishobora kubibasira n’uburyo bwo kubyivanamo habaye ingaruka nke igihe byabaye
Nsengiyumva Jean Damascene nawe ukora muri MIDIMAR yavuze ko inshingano z’abayobozi harimo no kurinda abaturage atanga urugero rw’uko abayobozi batemerewe kureka abaturage bubaka ahantu hadakwiye hashobora kuba ikiza cy’umuyaga mwinshi. Ni byiza ko uwubaka atarebesha umuryango aho umuyaga ukunze guturuka kuko ushobora gutwara igisenge cy’inzu ku buryo bworoshye.
Mu ngamba MIDIMAR yafashe zo kurwanya ibiza mu baturage harimo ko mu minsi ya vuba bagiye gutanga telephone zigendanwa na mudasobwa mu tugari n’imirenge kugira ngo amakuru ajyanye n’ibiza arusheho kwihuta.
Batanze kandi ingero z’ibiza bavuga ku mapfa,imitingito, inkangu, imyuzure,ibyorezo inkuba n’ibindi.
Byagaragaye ko hari biza bishobora kwirindwa n’ibindi biterwa n’imiterere y’ahantu.
Itsinda ry’abasenateri bari muri komisiyo ya politike n’imiyoborere myiza bagiriye uruzinduko mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa 31 Mutarama 2012 bagirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa b’Akarere byibanze ku ruhare rw’abaturage mu kwesa imihigo.
Umuyobozi wa Komisiyo Bwana MUSHINZIMANA Appolinaire yavuze ko mu nshingano zabo harimo no kugira inama abayobozi, bakaba barahisemo Akarere ka Kirehe kubera ko kaza ku isonga mu kwesa imihigo bityo utundi turere tukaba twahavana isomo.
Abasenateri babajije niba imihigo yibanda ku byifuzo by’abaturage,umuyobozi w’Akarere Bwana MURAYIRE Protais yavuze ko imihigo itangirira muri buri muryango ikagera mu midugudu, utugari, imirenge bikazamuka ku rwego rw’Akarere, bahiga bahereye ku bushobozi bwabo ahakenewe inkunga bakiyambaza inzego zo hejuru. Ahandi hafatirwa ibyibanze bijya mu mihigo ni mu nteko z’abaturage n’umunsi wahariwe kugaragariza abaturage ibibakorerwa( Open day).
Bamwe mu bafatanyabikorwa bavuze ko batanga umusanzu wabo ku buryo butandukanye bagamije kugendana na gahunda zo kwesa imihigo cyane ko n’Akarere kabatumira muri gahunda zigamije kuzamura Akarere, aha batanze urugero rwo guca Nyakatsi no gushakira abatishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Abasenateri bishimiye ko nta bantu basiragira cyane ku Karere bahashaka service, Uhagarariye ishami ry’ubutaka NTABYERA Emmanuel yavuze ko na bake bahaza biterwa n’amakimbirane akomoka ku butaka n’amateka. Yavuze ko bafashe ingamba yo kujyana ibyemezo by’ubutaka mu mirenge n’utugari kugira ngo baborohereze.
Ushinzwe ubujyanama mu mategeko Rwamukwaya Evariste yasabye abo basenateri gukora ubuvugizi hakavugururwa iteka ryo kugabana imitungo ku bantu batasezeranye byemewe n’amategeko kuko bituma bamwe mu bagabo birukana abagore uko bishakiye ntibagabane n’imitungo.
Nta majyambere yagerwaho , umuturage atabigizemo uruhare, niyo mpamvu Njyanama y’Akarere ihagarariye abaturage yegera abaturage mu mirenge n’utugari aho abaturage batanga ibitekerezo, Njyanama ikazamura ibyifuzo byabo ku Karere bigashyirwa mu mihigo.
Abasenateri basuye Akarere ni MUKASINE Marie Claire, SEBISHWI Juvénal na MUSHINZIMANA Appolinaire, bazanasura imwe mu mirenge nka Gatore na Gahara banaganire n’abaturage.

Imihango yo gusoza ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Karere ka Kirehe kwarangiye kuri uyu wa 29 Mutarama 2012 yabereye ku kibuga cya Ruhanga giherereye mu murenge wa Kigina ukaba wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyyobozi wungirije ushinzwe ubukungu na bamwe mu banyammabanga Nshingwabikorwa b’imirenge.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais, yashimiye abitabiriye ibikorwa by’ukwezi kw’iimiyoborere myiza. Yagaragaje ko uku kwezi kwaranzwe n’ubusabane hagati y’abayobozi n’abayoborwa kugirango bagere ku ntego bihaye y’iterambere. Yavuze ko imikino n’indirimbo bitanga ubutumwa bwo gukundana, gusabana, kwihangana igihe utsinzwe no kudacika intege.
Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere MUGABO Frank yavuze ko ukwezi kw’iimiyoborere myiza kwatangiye ku wa 05 Ukuboza 2011 kukaba kuri busozwe ku rwego rw’igihugu ku wa 30 Mutarama 2012.
Yagarutse ku bikorwa by’ingenzi byaranze uku kwezi, abayobozi basanze abaturage mu mirenge n’utugari bakemura ibibazo by’abaturage,abayobozi kandi baboneyeho kuganiriza abaturage gahunda za Leta, hanabaye amarushanwa y’indirimbo, imivugo,umupira w’amaguru no kwiruka.
Ku bigendanye n’amarushanwa, abahize abandi bahawe ibihembo , mu mupira w’amaguru, ikipe y’ umurenge wa Gahara yatsinze Kigina kuri penariti 4 kuri 1, mu bahungu Gatore itsinda Kigina penariti 5 kuri 3 kuko igihe cyateganyijwe cyari cyarangiye izo kipe zinganya. Amakipe yatsinze yahawe ibikombe n’Umuyobozi ww’Akarere.
Mu mivugo hatsinze Ndagijimana Enock wo mu murenge wa Kirehe ahabwa Chèque n’icyemezo cy’ishimwe, Itorero Imanzi rya Mushikiri ryabaye irya mbere mu mbyino rihabwa chèque n’ikemezo cy’ishimwe, mu ndirimbo Club Abishyizehamwe ya Gatore yabaye iya mbere ihabwa chèque n’icyemezo cy’ishimwe, mu marushanwa yo kwiruka ababaye aba mbere ni HITTIMANA Anastase na Mugiraneza Jean Bosco naho mu bakobwa ni Uwimbabazi Verene wo muri Musaza na Nyirahhabimana Fortunée wa Nyamugali.
Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi yatangije umushinga wo kuhira imyaka muri imwe mu mirenge y’Akarere ka Kirehe ikunze kwibasirwa n’izuba ryinshi.
Abatekinisiye b’umushinga bavuga ko imirimo igendanye no kubaka ibikenewe byose kugira ngo imirimo yo kuhira igende neza yatangiye ku wa 24 Ukuboza 2010 ikazageza kuri 24 Gashyantare 2012, ikazarangira itwaye akayabo ka Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu nama intumwa z’umushinga,ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage bari mu gice cyuhirwa bagiranye ku wa 27 Mutarama 2012, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana TIHABYONA Jean de Dieu yabwiye abo baturage ko Leta y’u Rwanda yazirikanye ku kibazo cy’izuba bakunda guhura nacyo ibazanira uwo mushinga kugira ngo biteze imbere. Yababwiye ko isambu ihuje kandi yuhirwa, umuntu atayiteramo ibyo ashatse byose ahubwo bazahinga imbuto itanga umusaruro mwinshi, kuko ari bumwe mu buryo bwo guteza imbere ubuhahirane mu turere bitewe n’ibihingwa byatoranijwe.
Hakuzweyezu Bertin, umuhinzi ukomoka muri icyo gice yavuze ko uwo mushinga waje ari nka manu ivuye mu ijuru kuko kuva mu mwaka wa 1997 kugeza 2003 bejeje gusa incuro 2 gusa kubera izuba ryinshi. Akurikije amapompe,ibigega by’amazi ,uduhanda n’udutiyo dusakaza amazi mu mirima yavuze ko hari icyizere cyo kugera ku musaruro mwinshi ushoboka kuko bazajya bahhinga igihe cyose kuko nta kibazo cy’amazi bazongera guhura nacyo.
Impungenge ko udutiyo tujyana amazi mu mirima tugaragaza imbaraga nke, umutekinisiye wa GIF yavuze ko byaterwaga n’ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi ariko ubu kimaze ukwezi gikemutse kuko amashanyarazi yahageze.
Ku birebana n’imiryango 107 yimuwe n’itarimuka aho umushinga uzuhira,ubuyobozi bw’Akarere bwabemereye kubaha inkunga y’ubutaka bwo guturaho mu mudugudu,umushinga ubemerera amabati nabo basabwa kubumba amatafari bakubaka amazu yabo.
Ku girango amazi akoreshwe neza abaturage bigabanyije mu mashyirahamwe atatu: TUYASARANGANYE ifite 190 ha, TUYABYAZUMUSARURO ifite ubutaka bungana na 164 ha naho TUYAKORESHE ikagira 293 ha. Ni ukuvuga ko umushinga wose uzaba ufite ubushobozi bwo kuhira 647 ha muri Nasho na Mpanga.

Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 25 Mutarama 2012 habereye inama yahuje abafatanyabikorwa b’Akarere ikaba yari igamije :
-Gutangiza ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi9 Platform)
-Gutegura igihembwe cy’ihinga (B)
-Gutegura uburyo umusaruro uteganyijwe wakwitabwaho no kuwushakira isoko
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iryo huriro, Bwana TIHABYONA Jean de Dieu akaba n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasabye abagize ihuriro kurushaho kwita ku bikorwa by’iterambere ryy’Akarere kandi bakagira imyumvire imwe ku ntego bihaye yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
MUSABYIMANA Innocent, Umuyobozi wungirije muri RAB yavuze ko intego nyamukuru yaryo ari iterambere ryihuse ku bagize ihuriro, bakazabigeraho babanje kumva no kugira ibikorwa by’ihuriro ibyabo kandi bakabyitaho ku buryo bwose bushoboka.
NGABOYISONGA Claver,umushakashatsi muri RAB yashishikarije abagize ihuriro rishya kumenya ikihutirwa no kugira icyerekezo gihamye mu bikorwa byaryo. Yongeyeho ko ari ngombwa kubanza kumenya amasoko ufite nk’ihuriro hanyuma ugashaka umusaruro kuko bitanga amahirwe yo kubona inguzanyo mu mabanki aba yizeye ko atazamburwa ahubwo akishyurwa ku gihe kandi n’inyungu.
Bimwe mu by’ingenzi,iryo huriro riteganya kugeraho ni:
-Gushaka amasoko y’umusaruro w’amata
-Kwegereza amasoko aborozi
-Kumenya ingano y’umusaruro w’amata n’ubuziranenge bwayo
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana TIHABYONA Jean de Dieu yavuze ko kugirango umusaruro ugire isoko kandi ugire n’agaciro, bisaba kuwufata neza, aha yatanze urugero ku bigori, yagize ati:Ni ngombwa ko bisarurwa byumye neza bikanikwa kandi bikabikwa ahantu hatunganyije, hafite n’isuku.
Iyo nama yari yari yitabiriwe n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa mu by’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Kirehe.

Itsinda ry’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite rishinzwe ingengo y'imari ya Leta, kuri uyu wa 24 Mutarama 2012 ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Kirehe basobanurirwa imikoreshereze y’ingengo y’imari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe Bwana ZIKAMA Eric yavuze ko ingengo y’imari igabanyije mu byiciro bine by’ingenzi: Ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza no guhuza ibikorwa by’Akarere.
Mu bukungu hamaze gukoreshwa: 34%, mu mibereho myiza: 58%, imiyoborere myiza: 36% naho guhuza ibikorwa by’Akarere bigeze kuri: 54%
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe mu mikoreshereze y’ingengo y’imari ni ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo rimwe na rimwe batubahiriza amasezerano no kuba hari igihe hatangwa isoko hakabura n’umwe utsinda bikarushaho kudindiza imirimo mu gihe isoko riba risubizwamo.
Abadepite bifuje ko ibyifuzo by’abaturage kuva mu rwego rw’umudugudu byakwitabwaho kurushaho mu gihe haba higwa ku bikorwa byazajya mu ngengo y’imari
Muri gahunda igamije guteza imbere ihame ry’uburinganire, abadepite basabye Akarere gukurikirana imishinga ibarizwa muri Kirehe kugirango yungukire impande zombi abagabo n’abagore kuko kwibagirwa igice kimwe cy’abagore bidindiza iterambere, wabaye n’umwanya wo kwishimira ko mu bikorwa byo gutunganya umuhanda bikorwa na HIMO( Haute Intensité de Main d’Oeuvre),mu bakozi ba nyakabyizi 900 bakoramo, 500 muri bo ari abagore.
Abadepite kandi bishimiye ko abatishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka barushaho kugabanuka, ibyo bikaba bigaragaza ko iyo nkunga ibafasha kwivana mu bukene.
Iryo tsinda ry’abadepite ryasuye Akarere ka Kirehe ryari rigizwe na: MUKAYUHI Rwaka Constance,BWIZA SEKAMANA Connie na MUKAKALISA Faith.

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba Madame UWAMARIYA Odetta yifatanije n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 20 Mutarama 2012 mu gukemura ibibazo by'Abaturage b'Imirenge ya Nyarubuye, Mahama, Mpanga, Nasho na Mushikiri, bakaba bahuriye bose mu murenge wa Nyarubuye. Gahunda yo kuganira no kunganira ubuyobozi gukemura ibibazo by’abaturage yatangijwe mu ntara y’Iburasirasuba ku wa 03 Mutarama 2012 ikaba igera mu turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba. Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, yavuze ko ibibazo byinshi ari abaturage babyitera abasaba no kuba umusemburo wo kubikemura. Yakomeje abasaba kudakomeza kuba isoko ry’abanywa ibiyobyabwenge kuko urumogi rwinshi ruba muri ako Karere ruba ruvuye muri Tanzaniya kuko baruhinga. Yavuze kandi ko amakimbirane aterwa no kutanyurwa igihe habaye imanza , ateza umutekano muke, aboneraho kubashishikariza kuva ku izima igihe batsinzwe mu nkiko. Guverineri kandi yibukije abayobozi kwita kubibazo by’abakuze batazi gusoma no kwandika bakabaha ubufasha busumbyeho mu gihe cy’imyanzuro y’abahesha b’inkiko.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imiyoborere myiza Madame Murekatete Jacqueline yagarutse ku isuku yo mungo,kandagira ukarabe, agatanda k’igikoni. Ku bigendanye n’imirire, yabwiye abatuye Kirehe ko batagomba kurwaza bwaki kandi bafite ibyangombwa nkenerwa. Yabakanguriye gutunga akarima k’igikoni na gahunda ya Gira inka kugira ngo abana banywe amata.Yanavuze ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’umwaka wa 2013 uzatangira gukusanywa guhera ku wa 01 Gashyantare 2012.
Muri rusange ibibazo byagaragajwe ni ibishingiye ku butaka n’bindi bikomoka ku bahesha b’inkiko batarangiza imanz n’ubushake buke bw’abaturage bakomeza guteza amakimbirane kubera kutanyurwa n’imyanzuro y’inkiko.
Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage kudasimbuka inzego igihe bafite ibibazo, yifuza ko nibura ibyananiranye byakemurirwa mu mirenge.

Itsinda ry’ ubukungu n’ubucuruzi riturutse mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite kuri uyu wa 19 Mutarama ryagiriye uruzinduko mu Karere ka Kirehe basura bimwe mu bikorwa by’amajyambere bibarizwa muri ako Karere.
Umuyobozi w’iryo tsinda ry’abadepite Madame, MUKAMURAGWA Ariette yashimiye amakoperative yasuwe ariyo COCAMU ( Koperative y’abahinzi ba kawa ba Musaza), SACCO MUSAZA na Koperative y’abahinzi b’ibinyampeke nayo ikorera mu murenge wa Musaza.
President wa COCAMU Bamurabako Juvenal yavuze abanyamuryango ba COCAMU babasha kwibonera isoko ry’umusaruro wabo kandi bakaba bishimira intambwe bamaze kugeraho. Ni koperative yatangiye muri 2004, kugeza ubu muri 2012 ifite abanyamuryango 563 hakaba harimo abagore 219 n’abagabo 344.
Muri gahunda yo gukomeza kwiteza imbere bakorana BRD( Banque Rwandaise de Developpement), kuko umwaka wa 2011 yabagurije miliyoni 99 ariko bazishyuye vuba kandi neza ,muri uwo mwaka kandi bungutse Miliyoni 31 z’amafaranga y’u Rwanda.
Itsinda ry’abadepite ryabasabye kurushaho kwiteza imbere banabasaba kongera ubwiza bw’umusaruro batibagiwe n’ubuso bahingamo ikawa zabo nk’ishyirahamwe.
Muri koperative y’abahinzi b’ibinyampeke ba Musaza, umuyobozi wayo BIZIYAREMYE Kirisenti yavuze ko bahuguwe na KWAMP, PAM, MINAGRI bakamenya ibyiza byo gusimburanya ibinyampeke n’ibinyamisogwe mu murima bakaba babasha no gutubura.
Bafite gahunda yo kuzagira umusaruro nibura Tonni 3650 z’ibigori muri uyu mwaka wa 2012. Amasoko yabo ava muri RADA,PAM bakaba bakorana na SACCO na COGEBANQUE.
Bamwe mu banyamuryango b’ayo makoperative batanze ubuhamya bavuga ko babashije kwiyubakira amazu, gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, guriha minerval y’abana no gufunguza amakonti yo kubitsa no kuguriza cyane cyane muri SACCO.
Abo badepite babasabye kwita ku masoko no kudategereza inkunga ahubwo bo ubwabo bagakomeza kwiteza imbere kuko n\ubuyobozi bw’Akarere bubashyigikiye
Mu rwego rwo guteza imbere uburezi mu Karere, kuri uyu wa 09 Mutarama 2012, abayobozi b’Akarere ka Kirehe bafunguye ku mugaragaro itangira ry’umwaka w’amashuri 2012 mu mashuri amwe n’amwe abarizwa mu Karere banataha ibyumba by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe ari naho hatangirijwe icyo gikorwa, Bwana Nsengiyumva Appolinaire yashimiye ababyeyi barera mu kigo cy’amashuri abanza cya Kirehe kuko babashije kwagura ikigo bakagura parcelle ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda bakubakamo ibyumba 4 by’amashuri, ibindi 2 bikaba biri i Nyakarambi. Ibyo byumba 4 bizafasha mu kugabanya urugendo rwakorwaga n’abana biga mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza kuko bakoraga urugendo rurerure bajya ku ishuri.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere Bwana MURAYIRE Protais yasabye ababyeyi gukomeza ubufatanye n’abarezi bakarushaho kwishakamo ibisubizo no gushora imari mu burezi. Yabashimiye ubwitange bagize bubaka ibyo byumba by’amashuri, ati: “Iki ni igisubizo cy’ikinyagihumbi , uburezi kuri bose”. Yongeyeho ko ireme nyaryo ry’uburezi risaba ubufatanye bw’umurezi, umunyeshuri n’umubyeyi.Kimwe no mu kigo cy’amashuri abanza ya Kabagera giherereye mu murenge wa Gahara, Umuyobozi w’Akarere yibukije ababyeyi ko bagomba kurinda abana ibiyobyabwenge bituma bashobora kureka ishuri,yabasabye kurinda abana ihohotera aho ryava hose .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahara Iragaba Felix yashimiye abarezi kubera ko bitabiriye umurimo ku gihe n’imitsindire myiza irangwa mu kigo cyabo abasaba kurushaho.
Ubwo yaganiraga n’abarezi mu kigo cy’amashuri cya Gatore, Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko bagomba kwikubita agashyi bakaza mu myanya ya mbere mu bijyanye n’imitsindire kuko ibyingezi bikenewe byose bihari, kwegera umuhanda, kuba ikigo kirimo amashanyarazi kikaba gifite na Mudasobwa zigera kuri 760.
Yaboneyeho kubibutsa ko muri zimwe mu ngamba zafatiwe mu nama y’uburezi iherutse , nta mwarimu uzongera kujyana telefoni igendanwa mu ishuri kuko zirangaza abana n’abarezi bikagabanya ireme ry’uburezi. Muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, Akarere ka Kirehe kubatse ibyumba 72, ni ukuvuga ibyumba 6 kuri buri murenge muri uyu mwaka ushize wa 2011.
Kuri uyu wa 03 Mutarama 2012, abayobozi b’ibigo by’amashuri , abashinzwe uburezi mu mirenge abahagarariye amadini n’abahagarariye ababyeyi ku bigo by’amashuri bahuriye mu Karere ka Kirehe mu nama y’uburezi yaguye yari igamije gutegura itangira ry’amashuri ry’umwaka w’amashuri 2012 no kurebera hamwe imihigo y’ibigo by’amashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais
yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuba abayobozi beza igihugu cyifuza bakuzuza inshingano zabo kandi bakarushaho kuba maso bakamenya umubare w’abanyeshuri bafite kandi bakirinda ko abana bata ishuri.
HATSINDINTWARI Telesphore, Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Kirehe yagize ati:" nta mpamvu yo kuva mu ishuri kandi mu murenge hari umukozi ushinzwe uburezi”, yavuze ko iyo umwana avuye mu ishuri haba hari igihombo kinini kuko ejo hazaza nta kizere haba hatanga.
Kuri icyo kibazo abari munama bose basabwe kukigira icyabo no gukorana n’inzego z’ibanze bahereye ku rwego rw’umudugudu kuko abo bana bata ishuri baba bafite imiryango izwi mu midugudu bakomokamo. Baboneyeho gushyiraho akanama kihariye gashinzwe gukurikirana no gutega amatwi abanyeshuri bafite ibibazo byihariye kugirango batareka ishuri.
Kuri gahunda y’imihigo, umuyobozi w’Akarere yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri guhiga no gushyiraho inkera y’imihigo bahiguriramo kuko bituma haboneka udushya mu burezi bamwe bakigira ku bandi, bemeranyije ko bagiye kongera imbaraga mu kugenzura imyigire n’imyigishirize y’abarimu no gusubiza abana mu mashuri ku kigereranyo cyo hejuru.
Abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye bo mu murenge wa Kigina uherereye mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa 02 Mutarama 2012 batashye ku mugaragararo amwe mu mazu bubakiwe ku bufatanye n’abagize uruhare muri jenoside na REACH (Umuryango wa gikristu w’isanamutima).
Abari bitabiriye uwo muhango bemeza ko ari igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge bakesha amahoro abanyarwanda bafite kubera umutekano.
Mu buhamya Habimana Thadée yatanze, yavuze ko nyuma yo kugirirwa imbabazi mu gihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro ( TIG) yegereye bagenzi be nabo barangije TIG bagana REACH kuko ari umuryango ufasha abantu kwiyunga bahereye ku ijambo ry’Imana.
Uwo muryango warabahuguye ubahuza n’abo bahemukiye basabana imbabazi nabo mu rwego rwo kugaragaza izo mbabazi biyemeza kubatiza amaboko babukira amazu ku nkunga ya REACH. Kugeza ubu REACH imaze kubaka agera kuri 41 mu Karere ka Kirehe mu mirenge ya Gatore, Kirehe na Kigina
Kuri Nyiramahoro Kosiyana wubakiwe inzu na REACH akaba yararokotse jenoside yakorewe abatutsi aremeza ko abe bagiye ariko ubu abasigaye nibo be.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yashimye intambwe abacitse ku icumu n’abagize uruhare muri jenoside bagaragaza mu kwiyunga ati: ̎ibi biratanga icyizere cy’ejo hazaza̎. Yasabye abari muri uwo muhango kutemerera na rimwe uwo ariwe wese wahirahira kongera gusubiza inyuma abanyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa KOMISIYO y’Ubumwe n’ubwiyunge HABYARIMANA Jean Baptiste yavuze ko ubwiyunge ari inzira ndende aboneraho gushimira REACH kuko yahuje inyigisho n’ibikorwa yubakira abacitse ku icumu batishoboye.
Yashimiye abagize ubutwari bwo gutanga ubuhamya bw’ubuzima babayeho anabasaba gukomeza kugira icyizere cyo kubaho, yanashimiye abemeye icyaha bakagisabira imbabazi bakabasha guteza imbere abo bahemukiye. Yasabye ubufatanye mu nzego zose zaba iza Leta, soociété civile,abikorera n’amadini n’amatorero.
Yabijeje ubufatanye n’uubuvugizi bwa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge aboneraho kubibutsa i gukomeza umuco mwiza w’abanyarwanda urangwa n’indangagaciro na kirazira batabarana muri byose.
Uruzinduko rwa Guverineri w’intara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kirehe
Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2011, Umuyobozi mushya mu ntara y’Iburasirazuba Madame UWAMARIYA Odette ari kumwe n’abahagarariye ingabo na polisi mu ntara y’Iburasirazuba bagiriye uruzinduko mu Karere ka Kirehe basura ibikorwa bitandukanye banaganira n’abavuga rikijyana.
Abayobozi ku rwego rw’intara basuye ibikorwa byo kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga (Irrigation System) ikorwa kubufatanye n'umushinga GFI mu mirima y’ibigori ya Mpanga na Nasho bishimira ko izuba ritazongera kwangiza umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’ibigori muri iyo mirenge.
Mu murenge wa Mpanga kandi Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba yafunguye ku mugaragaro ikigo cy'ihangiro ry'udushya CCI (Centre Communautaire d’Innovation). Iki kigo cyizibanda mu kongerera ubumenyi n'ubushobozi abahinzi, aborozi n'amakoperative, kikaba cyarubatswe ku bufatanye n’umushinga KWAMP ukorera mu Karere ka Kirehe.
Abari bitabiriye urwo rugendo basuye umuhinzi mworozi ntangarugero ukorera muri Mushongi , akaba yerekanye ko ubworozi ari ishingiro ry’iterambere ku babigize umwuga, akaba amaze gutanga inka 30 muri gahunda ya Gira inka. Umuyobozi w’Intara yashishikarije abikorera gushora imari mu Karere kuko bizamura abahatuye.
Bageze ku bigendanye n’inyubako Nshya y’ikigo nderabuzima cya Mahama, Umuyobozi w’Intara yavuze ko cyubatswe neza akaba ariyo mpamvu hakorwa ubuvugizi kikunganira ibitaro bya Kirehe biri mu Karere byonyine.
Mu biganiro yagiranye n’aba Opinions Leaders ( abayobozi b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima, abahagarariye abikorera n’amadini) ku kicaro cy’Akarere, Umuyobozi w’ Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yashimye ubufatanye buri hagati y’inzego kuko bagaragaza ko ari équipe imwe iharanira inyungu z’umuturage, aboneraho kugaragariza Umuyobozi w’Intara ishusho ngari y’Akarere.
Umukuru w’Inkeragutabara mu ntara y’Iburasirazuba yavuze ko umutekano ariwo shingiro ry’ubuzima, asaba abayobozi b’imidugudu nabo bari bitabiriye ibiganiro kuba ijisho bamwe ku bandi barushaho gufata no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko bubaka ejo heza kandi bagatanga amakuru ku gihe.
Mu bitekerezo byatanzwe na bamwe mu ba Opinions Leaders bagarutse ku kibazo cy’inyamaswa zona ibigori mu mirenge ya Nyamugali na Mpanga, Umuyobozi w’Intara yijeje ubuvugizi ku nzego zisumbuyeho anasaba kubarura ibyangiritse byose kugira ngo abaturage bazahabwe indishyi.
Kuri uyu wa 14 Ukuboza mu Karere ka Kirehe, urubyiruko rurangije ikiciro cya kabiri cy’ amashuri yisumbuye rwari mu itorero rwashoje ingando rwarimo, izo ngando zari zimaze ibyumweru bitatu aho intore zahize kuba umusemburo w’amajyambere ku rwego rw’igihugu.
Abashoje ingando bagiranye imihigo n’ubuyobozi bw’Akarere ko bagiye kwibumbira mu mashyirahamwe bagafatanya n’ubuyobozi gukangurira abandi baturage kwitabira gahunda za Leta, kubungabunga umuco no kwirinda kirazira nk’uko babikanguriwe mu gihe bari bamaze mu itorero.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Madame UWAMARIYA Odette wari witabiriye uwo muhango yashimiye urwo rubyiruko imyitwarire myiza rwagaragaje mu gihe rwari rumaze. Mu butumwa yabahaye, yabasabye gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe bagahindura imyumvire bagamije gutanga icyerekezo cyiza. Yabibukije kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zikunze gutwara urubyiruko nk’ubusambanyi bukurura inda zitateguwe ndetse na SIDA. Yababwiye ko bagomba guharanira ubumwe n’ubwiyunge bakirinda ingengabitekerezo ya jenoside
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi izo ntore zagezeho mu gihe zari mu itorero ni nko kwitabira imirimo y’amaboko kuko babungabunze ibidukikije bahinga amashyamba, bubakiye umuturage utaragiraga aho ataha, babumbye amatafari, banakoze imyitozo ngororamubiri itandukanye.Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yavuze ko itorero ryitabiriwe ku kigereranyo cya 84,6% bakaba bakurikirana abataraje kuko byagaragaye ko bagiye mu matorero y’utundi turere. Mu bantu 828 bitabiriye gahunda z’itorero muribo 529 ni abahungu naho abakobwa ni 299.
Urwo rubyiruko ruzakurikiranwa binyuze mu makoperative atandukanye rugiye kujyamo bikazoroha kuyakurikirana kuko nyuma y’amezi 6 ruzahura rukavugana kubyo rumaze kugeraho bikazabafasha kwiteza imbere aho bitagenda neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’abikorera ku giti cyabo bo muri ako Karere bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2011, ayo masezerano akaba agamije kwihutisha iterambere ry’Akarere na gahunda z’abikorera.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yatangaje ko nta terambere ryagerwaho igihe cyose abikorera badafite uumwanya mu bikorwa by’ibanze nk’amashanyarazi, imihanda, amazi, amashuri n’ibindi.
Visi President wa 1 w’abikorera mu Karere ka Kirehe Simpanzwe Jackson yavuze ko urugaga rw’abikorera muri Kirehe rwatangiye muri 2006 rugamije gukora ubuvugizi no gufasha abikorera gutanga serivise nziza.
Umukozi mu rugaga rw’abikorera ku rwego rw’igihugu Manzi Antoineyibukije abikorera ko bagomba kwihesha agaciro batinyuka kwegera abayobozi. Yababwiye ko aribo bafata iya mbere mu buzima bw’Akarere kubera imisoro batanga ibyo bikagaragaza ko aribo moteri y’iterambere.
Bimwe mu bikubiye mu masezerano bizibanda ku ngingo zikurikira:
- Kubaka ubushobozi bw’abikorera bari mu Karere
- Gushyiraho inzego z’abikorera mu Karere
- Gufatanya n’urugaga rw’abikorera mu kuzamura uubucuruzi
- Guteza imbere ishoramari no kuzamura ubucuruzi
Ayo masezerano azamara imyaka ibiri ariko ashobora kuvugururwa igihe impande zombi zibona ko ari ngombwa.
Umuyobozi w’Akarere yasabye abikorera gushaka igikorwa bakorera hamwe kuko bakoroherezwa kubona ingwate no kugera ku nyungu zirambye.
Kuri uyu wa 22 Ukwakira, Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe batangiye imurikabikorwa rigamije kwerekana ibikorwa byabo.
Umuyobozi w’ akarere wungirije w’ubukungu Bwana TIHABYONA Jean de Dieu wafunguye ku mugaragaro imurikabikorwa, yatangaje ko insanganyamatsiko yaryo igira iti: “Isangirabumenyi n’umurimo unoze, isoko y’iterambere rirambye.”Yashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere kubera ubushake badahwema kugaragaza mu guteza imbere umuturage w’Akarere ka Kirehe, yongeyeho ko mu minsi itatu imurikabikorwa rizamara, abaturage bazerekwa ibibakorerwa mu rwego rwo kubateza imbere.
Yijeje abatabiriye imurikabikorwa umutekano usesuye kuko bafatanya n’ingabo na polisi mu kuwurinda.
Umuyobozi wa JADF Bwana Faida Olivier yavuze ko Umunsi w’imurikabikorwa ari igihe cyo kwishimira ibyo abafatanyabikorwa bagezeho no kugaragariza abaturage ibyo babakorera. Kugeza kuri uyu munsi wa mbere w’imurikabikorwa, abafatanyabikorwa bakorera mu karere ka KIREHE, bagera kuri 40 nibo bari bamaze kwitabira kumurika ibikorwa byabo.
Abaturage b’Akarere ka Kirehe kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2011, bitabiriye igikorwa cyo gutera amashyamba hanizihizwa isabukuru y’imyaka 36 y’amashyambaabaturage no gutangira igihembwe cyo gutera amashyamba, ni igikorwa cyabereye ku musozi wa Kiyanzi mu murenge wa Nyamugali.

Ministre w’Intebe Pierre Damien HABUMUREMYI akaba n’umushyitsi mukuru wari witabiriye icyo gikorwa, yavuze ko insanganyamatsiko mu mwaka wa 2011 mu Rwanda igira iti: “Amashyamba ni ishingiro ry’iteranbere rirambye.”Yatangaje ko Guverinoma ahagarariye izakomeza gutera inkunga akarere ka Kirehe mu bikorwa byo kuhira imyaka cyane ibigori n’umuceri byera ku bwinshi muri ako karere kugira ngo inzara ihinduke amateka mu Karere.
Yavuze ko amashyamba ari mu gihugu hose angana na 580000 ha bingana na 22% y’ubuso bwose bw’u Rwanda. Yaboneye kwibutsa ko buri mwaka hakoreshwa amasiteri 22000000 akaba ariyo mpamvu imbaraga nyinshi zisabwa mu gutera no gufata neza amashyamba.
Ministre w’Umutungo Kamere Stanislas KAMANZI yasabye abari mu gikorwa cyo gutera amashyamba muri Kirehe gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima yabo no kubyitaho bigakura neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Madame Uwamariya Odette yavuze ko Intara y’Iburasirazuba igomba kongera imbaraga mu gikorwa cyo kongera amashyamba kuko iyo ntara ifite 5% by’amashyamba yose ari mu gihugu. Yatangaje ko mu Ntara y’Iburasirazuba hateganywa guterwa ibiti miliyoni 16 kuri 10600ha.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana MURAYIRE Protais yatangaje ko Akarere gafite ingamba zitandukanye zo kurwanya ubushyuhe bukabije bukunze kugaragara mu Karere, yavuze ko bazatera ibiti kuri 536 ha ku misozi na 56km ku mihanda, biyemeje kurindisha amashyamba mu rwego rwo kwirinda ba rutwitsi, gushishikariza abaturage gukoresha biogaz na Rondereza kugirango bagabanye ibicanwa bikomoka ku biti.
Amashyamba ni inzira y’iterambere kuko afasha mu ngeri zitandukanye zirimo no kongera imvura ifasha mu kongera umusaruro w’abaturage, amashyamba kandi atanga umwuka mwiza ku bindi binyabuzima, ikaba ari imwe mu mpamvu isaba kuyabungabunga. Ibiti byatewe ku Musozi wa Kiyanzi ni 50000 kuri 25ha.
Kuri uyu wa gatanu 11 Ugushyingo 2011, Umuryango “Inshuti mu Buzima” wahaye abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri abanza cya Nyankurazo giherereye mu Karere ka Kirehe inkweto mu rwego rwo kubashimira ko batsinze neza mu mwaka w’amashuri 2010.
Umuryango “Inshuti mu Buzima” ukorera mu bihugu 12 ku isi harimo n’u Rwanda. Ukaba waratanze inkweto 15000 harimo 5000 zatanzwe mu Karere ka Kirehe. Akarere kahisemo ikigo cya Nyankurazo ngo gihabwe iyo mpano kuko cyagize umwanya wa 2 mu gutsindisha abana benshi.
Umuyobozi w’ikigo cya Nyankurazo yavuze ko icyo kigo cyatangijwe mu 1976, ubu gifite ibyumba by’amashuri 16, abarimu 24 harimo abagabo 15 n’abagore 9. Abanyeshuri bahiga ni 1732 muribo 854 bakaba ari abahungu. Ku bijyanye n’imitsindire muri icyo kigo mu mwaka wa 2009 bari ku mwanya wa 20 mu rwego rw’Akarere naho muri 2010 bagiye ku mwanya wa 2.Yanavuze ka bahawe mudasobwa ya buri mwana ku kigo cyabo cya Nyankurazo zikabazafasha mu ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Murayire Protais wari witabiriye ibyo birori yashimiye abo banyeshuri kuko bitwaye neza bagahesha ishema akarere, icyo kigo kirabarirwa mu bigo 200 bya mbere mu Rwanda kuko kiri ku mwanya wa 99. Yakomeje ashimira ababyeyi n’abarimu b’abo bana bari bitabiririye uwo munsi kubera ubufatanye bagaragaje. Yibukije abo banyeshuri kwiga bashyizeho umwete ubutaha bakazaba aba mbere, abarezi nabo abasaba gukomeza gukorera hamwe barera umwana w’umunyarwanda kuko ariwe muyobozi w’ejo hazaza.
Umunyeshuri wavuze mu izina rya bagenzi be Yambarije Edison yashimye iyo mpano anagaruka ku kamaro k’inkweto nko kurwanya indwara zimwe na zimwe zikomoka ku mwanda nk’amavunja, kubafasha kugenda bihuta no kubarinda gukomereka.
Izo nkweto zatanzwe n’uruganda rukorera muri Amerika rwitwa Tom shoes rufitanye umubano mwiza n’ “Inshuti mu Buzima” rukaba narwo rwari rwohereje abaruhagarariye muri icyo gikorwa cyo kwambika inkweto abanyeshuri bo muri Nyankurazo.
RAB (Rwanda Agriculture Board) ku bufatanye na KWAMP, umushinga ukorera mu Karere ka Kirehe yahaye abakozi bashinzwe ubworozi bo mu mirenge igize Akarere ka Kirehe amapikipiki yo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2011.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Murayire Protais yashimiye RAB kubufatanye igaragaza bwo guteza Akarere imbere ibinyujije mu gikorwa cyo gutanga motos, yatangaje ko izo motos zizabafasha kwesa imihigo yo mu bworozi kuko umworozi uzajya atabaza azajya atabarwa ku gihe rimwe na rimwe ntibisabe ko yirirwa atabaza kuko umukozi azaba yamushyitseho mbere bitewe n’ igenamigambi ryateguwe mbere na veterineri.Yasabye abaveterineri kukoresha neza izo moto bongera umusaruro w’Akarere birinda kuzikoresha muri gahunda zabo bwite.
Umwe mu baveterineri yatangaje ko moto bamuhaye imuzaniye impinduka nziza mu kazi ke kuko batazongera gukererwa mu gikorwa cyo gutera intanga inka, hari igihe inka yarindaga ariko kubera gukererwa kuyitera intanga Veterineri agasanga itakirinze, bikagabanya umusaruro yari itezweho.
Yahamagariye aborozi bose bo mu Karere ka Kirehe kumenyekanisha serivise zose bakeneye ku baveterineri ku gihe kuko bibafasha kunoza akazi kabo batanga serivise nziza kandi zihuse ku gihe bikanongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo n’ubuzima bwiza bw’amatungo.
Amapikipiki yatanzwe ni 11 azafasha mu kuzamura umusaruro w’ubworozi ndetse n’uw’ubuhinzi kuko ari imirimo yuzuzanya.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro Umurenge SACCO mu Karere ka Kirehe wabereye mu murenge wa Gatore ahari SACCO yitwa VISION SACCO, ni umuhango wabaye kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2011 ukaba wari witabiriwe n’abaturage bo mu Karere ka Kirehe cyane abo mu murenge wa Gatore babarizwa muri SACCO Vision. Uwo muhango kandi wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye nka GASASIRA Janvier, intumwa ya Minisitiri muri ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ari nawe wari umushyitsi mukuru, intumwa y’Ikigo cy’Igihugu cy’ amakoperative( RCA), iya MINECOFIN, n’iya Banki Nkuru y’U Rwanda ( BNR).
Ikigo cy’imari iciriritse Umurenge SACCO mu Rwanda cyatangijwe muri 2009. Vision SACCO yatangiranye abanyamuryango bagera 132 n’imari shingiro ya 660.000. Iki kigo kirarushaho guteza imbere abanyamuryango nk’uko umuyobozi wa SACCO Vision abitangaza. Ibi bigaragazwa n’uko imari shingiro yayo muri uyu mwaka wa 2011 ikabakaba miliyoni 115 ikaba ifite abanyamuryango 4395 n’amakoperative 254.
Ibirori byo gutaha ku mugaragaro Umurenge SACCO mu Karere ka Kirehe byari byitabiriwe kandi n’umuhanzi Jean de Dieu Tuyishime nawe ukomoka muri aka Karere, maze mu butumwa bukubiye mu bihangano bye agaragaza ko Umurenge SACCO ari imbarutso y’amajyambere. SACCO irazigama kandi ikaguriza ikaba n’ikigo cy’imari gifasha abanyamuryango kubona inguzanyo nta mananiza.
Madame MUSABYEMARIYA Odette, umunyamuryango wa SACCO Vision kuva ikigera mu murenge wa Gatore, yakanguriye abanyarwanda kwitabira SACCO yibanda ku bagore.Yavuze ko SACCO Vision yamufashije kurihira abana mu mashuri, yubatse inzu y’imiryango ibiri yo gukodesha, muri make yagaragaje ko urugo rwe rwateye imbere. Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko abahinzi bakoze neza ubuhinzi bw’umwuga bwabakiza cyane ko abenshi muri Kirehe batunzwe n’isuka. Yakomeje ashimira guverinoma y’u Rwanda yashyizeho SACCO nk’ikigo cy’imari iciriritse, anavuga ko SACCO iri muri buri murenge w’akarere ka Kirehe. Mu karere ka Kirehe kandi bishimiye ko bafite abakozi 2 bahoraho bashinzwe gukurikirana ibya SACCO kandi imishinga ikoresha abantu benshi ikaba inyuza amafaranga yabo muri SACCO mu rwego rwo kubakangurira gukoresha amabanki birinda gusesagura.

Abajyanama b'AKarere ka Kirehe bahawe amahugurwa n’abakozi bo muri Komisiyo y’Umurimo ku kicaro cy’Akarere kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2011
Mu biganiro bagiranye, umukozi muri Komisiyo y’Abakozi yagejeje ku bari bitabiriye amahugurwa, yagarutse ku ngaruka z’isuzumabushobozi ku mukozi. Yagaragaje ko ari bumwe mu buryo bwifashishwa mu kugaragaza umusaruro n’ubushobozi bya buri mukozi kandi rigatuma umukozi yisuzuma mu nshingano ze agafata n’ingamba zo kurushaho kuzubahiriza.
Umukozi utubahiriza inshingano ze ashobora kugerwaho n’ingaruka nyinshi zirimo gutakaza akazi no guhomba kw’ikigo akoramo akaba ariyo mpamvu umukoresha asabwa ubunyangamugayo no kutabogama muri icyo gikorwa cyo gusuzuma ubushobozi bw’abakozi.
Abajyanama basabwe gushyira imbaraga mu gikorwa cyo gusobanurira abakozi inshingano zabo no kwibutsa abakoresha n’abakozi kugirana ikizere buri wese arushaho kuzuza inshingano ze.
Abajyanama b’Akarere nk’abantu bafata ibyemezo bahawe ikiganiro kivuga ku mishahara y’abakozi ba Leta, basabwa gukosora amakosa amwe n’amwe yakunze kugaragara mu minsi yashize.

Uwari uhagarariye itsinda ryavuye muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta Bwana Bazimya Peter yibukijwe ko umushahara ari igihembo kijyanye n’imirimo yakozwe, aboneyeho gutangaza amwe mu mahame shingiro agenderwaho mu kugena imishahara ayo ni nk’uburemere bw’umurimo, ubushobozi n’ubumenyi bidasanzwe by’umukozi, amikoro y’igihugu n’iteka rya Perezida.
Hagaragajwe bimwe mu bibazo Ministeri y’Abakozi ba Leta igihura nabyo harimo gutinda kuzamurwa mu ntera hakurikijwe uburambe ku kazi no kuba nta nyandiko ngenderwaho ikubiyemo politike y’imishahara mu gihe kirambye.
Ku kiganiro kivuga ku mahugurwa y’abakozi ba Leta, hifujwe ko ari ngombwa ko aba afitanye isano n’akazi umukozi ashinzwe kandi umukozi mushya wese akaba agomba guhabwa amahugurwa.
Abajyanama bahawe umwanya uhagije wo kungurana ibitekerezo no kubaza ibibazo ku byo batari basobanukiwe bijyanye n’ umurimo ndetse n’ishyirwamubikorwa ryawo. Bahabwa ibisobanuro.
Munyaburanga Cyprien nawe wari mu itsinda rya Komisiyo y’Umurimo yasabye Njyanama kurushaho kwigisha bamwe mu bakozi ba Leta banga kurahira bitwaje amadini basengeramo, aboneraho gusaba abanyamadini kwigisha abanyamadini gukurikiza amategeko ya Leta.
Abakoresha bagiriwe inama na Ministeri y’Umurimo, ko bagomba kugira amakuru ahagije ku mukozi batunga dossier yuzuye bakabigira umuco, bikaba bizabarinda ibibazo bya hato na hato

Abakozi b’akarere ka Kirehe kuri uyu wa gatanu 21 Ukwakira 2011, bamurikiye itsinda ryo ku ntara y’Iburasirazuba bimwe mu bikorwa bibumbiye mu mihigo y’igihembwe cya mbere 2011-2012 mu rwego rwo kumenya niba raporo intara ifite ihuye n’ishyirwamubikorwa ry’iyo imihigo.
Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ku ntara Madame Byukusenge Madeleine yatangarije abakozi b’akarere ko icyifuzo cy’intara ari uko imihigo y’uyu mwaka 2011-2012 yaba yagezweho nibura muri Gicurasi 2012.
Itsinda ryaturutse ku ntara ryishimiye ko imihigo y’akarere ka Kirehe itera ikizere kuko aho bikiri inyuma bari mu masoko nabyo bikaba bizarangira mu gihe cya vuba. Yavuze ku bibazo bimwe na bimwe bikwiye kwitabwaho cyane, nk’iyagurwa rya poste de santé ya Rwantonde yabuze amafaranga yo kuyubaka, bagiriye inama akarere ko gukora raporo y’icyo kibazo kakayohereza mu Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ( MINALOC) . Ahandi iryo tsinda ryifuje ko hakongerwamo imbaraga ni mu muhigo wo kubaka ubwanikiro bw’umuceri, gushyiraho koperative z’ikitegerezo n’ibigega bifata amazi muri mirenge ya Mushikiri na Kigina, kwigisha abatazi gusoma no kwandika no guhanga udushya mu mibereho myiza.
Abakozi b’intara y’iburasirazuba bongeye gushima ko mu mihigo y’ubukungu ari nayo shingiro rinini ry’akarere iri imbere, aha ni nko mu buhinzi bw’ umuceri n’ikigori buri ku kigero cyiza no gusana imihanda.
Itsinda ryo ku ntara ryijeje ubufatanye hagati y’intara n’akarere kuko bose basenyera umugozi umwe wo kuzamura umunyarwanda mu majyambere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe Bwana ZIKAMA Eric yashimiye abakozi bafatanyije umurimo mu Karere kuko bagaragaza ubushake n’ubushobozi mu kazi, yagarutse ku mihigo imwe n’imwe ikiri inyuma mu ijanisha ry’amanota, avuga ko ari imihigo idafata igihe kinini mu kuyishyira mu bikorwa bityo akaba ari nta mpungenge iyo mihigo izeswa.
Yongeye kugaragaza ko Kirehe yifuza kuzafata umwanya wa mbere mu mihigo y’uyu mwaka 2011-2012.
|
|
|
|